Ibi byongeye kwigaragaza ku wa 4 Kanama 2025, ubwo Inteko Ishinga Amategeko yemezaga itegeko rishya rijyanye na serivisi z’ubuvuzi, ririmo ibijyanye no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga, gutwitira undi ndetse no kwemerera abana bafite imyaka 15 kubona serivisi z’ubuvuzi batari kumwe n’ababyeyi cyangwa ababarera.
Iri tegeko ryakiriwe neza n’imiryango ya sosiyete sivile ifite mu nshingano ibikorwa byita ku buzima bw’imyororokere, cyane cyane Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural kubera ubuvugizi bwakozwe mu miryango itari iya leta no mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite hagamijwe gukuraho inzitizi zagaragaraga mu mategeko agenga ubuzima zikabuza urubyiruko kugira ubwisanzure mu gusaba serivisi zijyanye n’ubuzima bw’Imyororokere.
Umuyobozi wa Réseau des Femmes ku Rwego rw’Igihugu, Uwimana Xavérine, yemeza ko iri tegeko ari intsinzi y’ubuvugizi bwakozwe mu byiciro bitandukanye.
Ati “Twagiye tugirana ibiganiro n’imiryango ya sosiyete sivile n’inzego za leta, ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite. Kubona iri tegeko ritowe ni umusaruro w’ubuvugizi twakoraga hashingiwe ku bibazo twabonaga mu buzima bw’imyororokerere mu rubyiruko n’abagore.”
Yavuze ko rizafasha gukumira inda ziterwa abangavu no gukemura ikibazo cyo kubura amakuru.
Ati “Ntabwo hagamijwe gushishikariza abantu gukora ubusambanyi nk’uko bamwe babyumva. Turashaka ko umwana muto uhuye n’ikibazo adahura n’imbogamizi z’amategeko mu kubona ubufasha.”
Binyuze mu mushinga wa SDR-Rwanda Reseau des Femmes ishyira mu bikorwa ku bufatanye n’Umuryango Aide Internationale à l’Enfance (AMIE) CANADA, umaze imyaka itatu ukorera mu mirenge 15 ya Gasabo, wagiye ukora ubuvugizi bugamije gukuraho inzitizi mu kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Uyu mushinga watanze inyigisho mu rubyiruko no mu babyeyi, ukaba waragejeje ku baturage ubumenyi bwafashije kubaka imyumvire y’urubyiruko ndetse no gukora ubuvugizi bushishikariza inzego zifata ibyemezo gukuraho inzitizi zibuza urubyiruko guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Ivuriro rishya mu murongo wo guteza imbere ubuzima bw’imyororokere
Reseau des Femmes yishimira Karame Specialized Clinic, ivuriro ryahawe uburenganzira na Minisiteri y’Ubuzima muri Mutarama 2025, rifite intego yo gutanga serivisi zinoze ku buzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
Iri vuriro ritanga serivisi zirimo inama ku buzima bw’imyororokere, serivisi zo kuboneza urubyaro, gupima no kuvura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kwipimisha no kwirinda Virusi itera SIDA, kwita ku bagore batwite no gukurikirana ubuzima bw’umwana, ubujyanama n’ubufasha mu mategeko ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) n’ishami rifasha abahuye n’ihungabana.
Iri vuriro ryafunguwe ku mugaragaro tariki 19 Nzeli 2025, rikaba rifite ibikoresho bigezweho byo gufasha abarigana.
Umuyobozi Ushinzwe uyu mushinga SDSR-Rwanda muri Réseau des Femmes, Mukeshimana Séraphine, avuga ko ivuriro ririmo gufasha cyane abafite ubushobozi buke.
Ati “Abantu benshi barwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntibivuza kubera ubukene cyangwa ipfunwe. Iri vuriro rizabafasha kubona serivisi zihariye kandi biboroheye.”
Biteganyijwe ko rizajya ryakira abarwayi bafite Mutuelle de Santé kugira ngo serivisi zigere kuri bose.
Nubwo umushinga ukorera cyane muri Gasabo, intego ya Réseau des Femmes ni ukwagura serivisi n’ubukangurambaga bigafasha abaturage bo mu gihugu hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!