Ibi bihembo ngarukamwaka bizwi nka ‘Business Excellence Awards’, bitangwa mu rwego rwo gushima uruhare ishoramari rigira mu iterambere ry’u Rwanda, no gushishikariza abari mu bucuruzi kugira umuco wo guhiganwa no guhanga udushya.
Ibihembo bya 2018 byatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize, byahawe abashoramari bari mu byiciro bitandukanye birimo icy’umushoramari watanze serivisi nziza cyari gihataniwe n’ibigo bitanu kikegukanwa n’Ivuriro Legacy Clinics.
Mu kiganiro yagiranye n’itsinda ritegura ibi bihembo mbere gato y’uko bitangwa, Umuyobozi w’Ikirenga wa Legacy Clinics& Diagnostics akaba n’umwe mu bayishinze, Kalima Jean Malic, yavuze ko barishinze mu 2016 bagamije kugira ahantu ushobora gusanga serivisi zose z’ubuvuzi kandi zinoze.
Ati “Legacy Clinics uyu munsi n’ivuriro ritanga serivisi z’ubuvuzi aho ifite abaganga b’inzobere basaga 50 na laboratwari irimo ibikoresho birimo n’ibifasha gufotora no kumenya indwara ziri imbere mu mubiri”.
Yakomeje avuga ko bishimira kuba basigaye borohereza abantu kwivuriza mu Rwanda nyinshi mu ndwara zatumaga bakora ingendo zijya mu mahanga, ibi kandi bakabikora binyuze mu gutanga serivisi nziza kandi zihuse.
Yavuze ko iki gihembo bagikwiye kuko bashyizeho uburyo bwihariye bwo kwakira neza abarwayi, imyanya ihagije bicaramo igihe bategereje n’abakozi babakurikirana bakamenya niba babonye serivisi bakeneye zose.
Ati “Intego Legacy Clinics ifite ni ugukomeza kwakira neza abatugana kuko ari uburyo bw’ibanze mu gufasha umurwayi gukira vuba. Uyu mwaka turanateganya kwagura ibikorwa aho tuzubaka ibitaro bishobora kwakira abantu basaga 70”.
Si ubwa mbere Legacy Clinics ishimiwe serivisi nziza kuko muri Kamena 2017 nyuma y’amezi umunani gusa itangiye, yahawe igihembo n’ikigo Business Initiative Directions (BID) cyo muri Espagne kireba uburyo ibigo bigira udushya no gutanga serivisi nziza. Cyatangiwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Legacy Clinics ni ivuriro riri mu bice bitatu harimo igice kigizwe n’ibikoresho bifasha mu gusuzuma abarwayi bikorwa n’abaganga bo mu Rwanda, no mu bindi bihugu; Legacy Diagnostics igizwe no gufotora ibice by’umubiri (imaging service ) na laboratwari(Laboratory ); Legacy Dental irebana na serivisi z’amenyo.



















TANGA IGITEKEREZO