Autisme ni ikibazo cyangwa uburwayi buturuka ku miterere y’ubwoko iba itaragenze neza. Umuntu ufite autisme agira ibibazo mu mivugire, mu myitwarire no mu mibanire ye n’abandi kuko abona Isi mu buryo butandukanye n’uko abandi bayibona.
Abana bafite autisme bitwara nk’abari mu Isi yabo. Ushobora kumuhamagara akakwereka ko atakumvishe ariko hashira umwanya ukabona icyo wamubwiye yagikoze.
Ku rwego mpuzamahanga imibare igaragaza ko umwana umwe mu bana 31 aba afite autisme. Mu Rwanda nta bushakashatsi bwihariye burakorwa ku ndwara ya autisme ariko abantu bayifite barahari.
Umuyobozi w’Umuryango w’ababyeyi b’abana bafite autisme mu Rwanda, RPIA, Umutoni Larissa aganira n’ababyeyi bo mu Karere ka Karongi, yavuze ko uyu muryango umaze kugira ababyeyi barenga 300.
Ati “Birashoboka ko hari umubyeyi hano ufite umwana umeze atyo, akumva ko yagwiriwe n’Isi, kandi koko natwe tukibimenya bwa mbere niko byagenze. Twaje kugira ngo duhindure imyumvire. Hari abavuga ko abo bana barozwe, ko ababyeyi babo bagiye gucisha, ko abo bana barwaye amadayimoni. Iyo myumvire niyo dushaka guca, kuko umwana ufite autisme iyo afashijwe aba umuntu w’ingirakamaro”.
Mu bimenyetso bya autisme harimo kutaguma hamwe, kubangamirwa n’urusaku agapfuka amatwi, kubangamirwa n’urumuri, gutinya kureba umuntu mu maso n’ibindi.
Musenyeri w’Itorero Angilikani muri Karongi, Rukundo Methode, yavuze ko autisme atari amadayimoni cyangwa imyuka mibi.
Ati “Ubumuga bwaba ubw’ingingo cyangwa ubwo mu mitekerereze ntaho buhuriye n’amadayimoni cyangwa imyuka mibi. Ikibazo cyose abaturage babonye batagisobanukiwe bagihuza n’imyemerere, ngo bamutambyeho igitambo, afite abadayimoni, bakajya mu bapfumu ariko sibyo”.
Yakomeje avuga ko “Yezu bigeze kumubaza babonye uwavutse ari afite ubumuga, bati niwe wakoze icyaha cyangwa ni ababyeyi be?, Arabasubiza ngo ari we nta cyaha yakoze n’ababyeyi be nta cyaha bakoze, ahubwo byakorewe kugira ngo gukora kw’Imana kuzabonekere muri we”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko indwara ya autisme abayitiranya n’imivuno, amarozi n’amadayimoni ari ukudasobanukirwa.
Ati “Ni indwara nk’izindi, abantu bagana kwa muganga kugira ngo uyifite yitabweho babungabunge ubuzima bwabo, be kwangiza ibyabo bavuga ngo ni amarozi, cyangwa imyuka yindi.”
Tariki 2 Mata ni umunsi mpuzamahanga wahariwe autisme. Kuri iyi nshuro uwo munsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igitira iti “Autisme n’ubumuntu- Buri buzima bufite agaciro”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!