Iki gikorwa cyatangiye tariki 15 Ugushyingo 2021, biteganyijwe ko kizarangira tariki 28 Ugushyingo 2021.
Izi nzobere ziri kubaga indwara zitandukanye zirimo ibibyimba byo mu mubiri imbere, ibibyimba bigaragara inyuma ku mubiri no gusimbuza amagufa yangiritse.
Uwimana Moïse wo mu Karere ka Musanze ni umwe mu barwayi IGIHE yasanze muri ibi bitaro atangiye gutora agatege nyuma yo kubagwa mu kaguru.
Avuga ko yakoze impanuka ari mu rugo iwe, igufa riracika, yivuriza ku Bitaro bya Ruhengeri ariko ntiyakira neza.
Yagize ati “Hari agatsi kahoraga kajojoba. Bambaze, imyanda yarimo bayikuramo, bituma mbona ko bampaye serivisi nziza cyane. Ubu ndumva ntangiye koroherwa.”
Mu barwayi bamaze kubagwa harimo umwana w’imyaka 14, wari urwaye ikintu mu ivi ahora aribwa cyane, abaganga barayobewe icyo aricyo. Izi nzobere uyu mwana zamubaze ndetse afite icyizere ko azakira.
Nyiransabimana Epiphanie na we ufite umwana ufite ikibazo cy’uko kamwe mu dusabo twe tw’intanga kavuye mu mwanya wako karazamuka kajya mu rukenyerero. Ibinezaneza byari byamurenze ubwo izi nzobere zamubwiraga ko azabagwa.
Ati “CHUK bari barampaye rendez-vous yo mu kwa Kabiri 2022, ndishimye cyane kuba umwana wanjye agiye kuvurirwa hafi, birangabanyiriza amatike, byongeye kujya ahantu utanazi uyoboza byari kuzangora.”
Dr Gunther Link ni umwe mu nzobere ebyiri z’abakorerabushake zavuye mu Budage zizanywe no gutanga iyi serivisi yo kubaga. Avuga ko mu bo bamaze kubaga harimo abafite utubazo tworoheje n’abafite ibibazo bikomeye gusa ngo kugeza ubu byose biri kugenda neza.
Ati “Tumaze kubaga abarwayi 70 harimo abafite ibibazo byoroheje n’abafite ibibazo bikomeye. Hari nk’umusore ufite igufa ryacitse ku kaboko tugomba gukuramo… Nahisemo kuza gufasha Abanyarwanda kubera ko igice kimwe ndi Umunyarwanda ikindi ndi Umudage, nkunda u Rwanda cyane. Ndashimira abaganga bo ku Bitaro bya Gahini banyigishije Ikinyarwanda”.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kilinda, Dr Byamukama Emmanuel, yabwiye IGIHE ko iyi serivisi iri kuhatangirwa ari amahirwe kuri bo.
Ati “Ibitaro biri kubaka icyizere mu baturage, kumva ko indwara zari zisanzwe zivurirwa i Kigali na hano zirahavurirwa. Icya kabiri abo baganga turabigiraho. Kumara ibyumweru bibiri uri kumwe n’umuntu w’inzobere, abaga muri kumwe ndetse akwemerera mu gafatanya wunguka ubumenyi.”
Dr Gunther avuga ko Dr Byamukama ariwe wamusabye ko iyi serivisi yatangirwa mu Bitaro bya Kilinda. Iyi serivisi yo kubaga abafite uburwayi butandukanye bikozwe n’izi nzobere ebyiri zavuye mu Budage itangirwa ku bwisungane mu kwivuza burimo na mituweli.
Ibitaro bya Kilinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120 barimo abo mu Karere ka Karongi, Ruhango na Muhanga. Ku mpuzandengo buri munsi byakira abarwayi batari mu nsi ya 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!