Guverinoma ya Kenya iri gufatanya n’ibigo by’abikorera mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bwo guhashya kanseri y’ibere ndetse n’iy’inkondo y’umura ku nkunga ya World Economy Forum na Siemens Healthineers.
Ni muri urwo rwego hashyizweho umuryango Global Alliance for Women’s Health ugamije gushaka uburyo bwo kurwanya izi cancer, ibizafasha ibihugu bitandukanye harimo na Kenya kuba haboneka abaganga bazobereye mu kuvura izo ndwara ndetse no gushaka amavuriro afite ubushobozi bwo kuzitaho.
Mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere usanga akenshi kurokoka izo ndwara bigorana ugereranyije n’ibihugu bikize cyane ko byo bibasha kubona ubuvuzi buhagije.
Kanseri y’inkondo y’umura yo ikunze kugarara mu ibihugu byinshi bya Afurika gusa icyiza gihari n’uko hari uburyo bwo kwirinda iyi kanseri binyuze mu guhabwa inkingo ndetse no kwitabwaho uko bikwiriye.
Gusa hari imbogamizi abafite ubu burwayi bakunze guhura nazo zo kutabona ubu buvuzi kubera ko akenshi usanga batuye kure cyane y’ibitaro cyangwa se badafite ubushobozi bwo kwishyura izi service z’ubuvuzi bahabwa.
Kenya ni kimwe mu bihugu bizwi cyane muri Afurika gikunda kwibasirwa n’indwara za kanseri by’umwihariko iy’ibere n’iy’inkondo y’umura.
Kanseri y’ibere niyo ndwara ikunda kwibasira abagore muri kenya, buri mwaka hagaragara abantu 7243 bayirwaye mu gihe muri bo 3398 bicwa nayo.
Kanseri y’inkondo y’umura ni indwara igomba kwitabwaho kuko biroroshye kuba yamenyekana ndetse ikaba yanakwirindwa nubwo nayo ikiri muri cancer zugarije Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!