00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugabo wari umaze igihe adatera akabariro yahawe inyunganirangingo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 18 February 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Bwa mbere muri Kenya, Ibitaro bya Aga Khan byabashije kubaga igitsina cy’umugabo wari ufite ibibazo byo gutera akabariro, bongeramo inyunganirangingo izajya ituma igitsina cye gihaguruka mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugabo yari amaze igihe afite uburwayi bwo kudahaguruka kw’igitsina mu gihe cyo gutera akabariro.

Inzobere mu buvuzi zavuze ko yari afite ikibazo cy’imitsi ye yo mu gitsina itarabashaga gufata amaraso (venous leakage ) ari nacyo gituma igitsina gihaguruka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ibitaro Aga Khan byatangaje ko ari ubwa mbere ubuvuzi nk’ubwo bubayeho muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.

Mu gitsina cy’uwo mugabo hongerewemo inyunganirangingo izajya imufasha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Dr Ahmed Yousef, umwe mu babaze uwo mugabo yagize ati “Ibyiza by’ubu buvuzi twamuhaye, ni uko kuri ubu ashobora kujya akora imibonano mpuzabitsina adakeneye gufata indi miti runaka.”

Yongeyeho ati “Uyu mugabo noneho ubu yakora imibonano mpuzabitsina n’umugore igihe ashakiye no mu buryo ashaka kuko amahirwe yabyo ari hagati ya 95 % na 97%.”

Ibitaro byatangaje ko ubu buvuzi bwatwaye asaga miliyoni 9 Frw.

Uyu mugabo wakorewe ubuvuzi afite imyaka 44, yari amaze imyaka myinshi afite ibibazo byo gutera akabariro.

Ibitaro byatangaje ko icyo gikorwa cyo kubaga uwo mugabo cyamaze isaha kandi cyagenze neza.

Nyuma yo guhabwa inyunganirangingo mu gitsina, ubu uyu mugabo ashobora gukora imibonano mpuzabitsina uko ashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages