Stephen Rono yashyinguwe mu 2020, gusa ku wa 21 Gicurasi 2025 umuhungu we ni bwo yamutaburuye.
Abatuye muri aka gace babonye uyu musore ari muri ibi bikorwa byo gutaburura se maze bahita bahamagara inzego z’umutekano.
Polisi yatangaje ko ukekwa yafashwe yicaye mu irimbi nyuma yo gutaburura umurambo w’umubyeyi we, ashaka kuwukura mu mva, ndetse ahita afungwa kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.
Ntabwo haramenyekana icyo yari agiye kuwumaza, ariko Polisi yasobanuye ko gutaburura umurambo wari ushyinguwe ari icyaha gikomeye, ndetse uwagikoze agomba kukiryozwa.
Uyu murambo wongeye gushyingurwa mu gihe iperereza rikomeje.
}}}



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!