00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umugabo yatawe muri yombi amaze gutaburura umurambo wa se

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 22 May 2025 saa 12:11
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 28 wo mu gace ka Uasin Gishu muri Kenya yatawe muri yombi azira gutaburura umurambo wa Se witwaga Stephen Rono.

Stephen Rono yashyinguwe mu 2020, gusa ku wa 21 Gicurasi 2025 umuhungu we ni bwo yamutaburuye.

Abatuye muri aka gace babonye uyu musore ari muri ibi bikorwa byo gutaburura se maze bahita bahamagara inzego z’umutekano.

Polisi yatangaje ko ukekwa yafashwe yicaye mu irimbi nyuma yo gutaburura umurambo w’umubyeyi we, ashaka kuwukura mu mva, ndetse ahita afungwa kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.

Ntabwo haramenyekana icyo yari agiye kuwumaza, ariko Polisi yasobanuye ko gutaburura umurambo wari ushyinguwe ari icyaha gikomeye, ndetse uwagikoze agomba kukiryozwa.

Uyu murambo wongeye gushyingurwa mu gihe iperereza rikomeje.

}}}

Umugabo wo muri Kenya yafashwe amaze gutaburura umurambo wa se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages