Ibitaro bya Kibagabaga byatangiye gahunda ihoraho yo guhugura abaganga bakora muri ibyo bitaro kimwe n’abahakorera ukwimenyereza, bahabwa amasomo ajyanye no kwita ku barwayi bafite indwara zidakira, mu kubafasha mu bubabare bukomeye baba bafite kugeza ubuzima bwabo bugeze ku iherezo.
Ibitaro bya Kibagabaga biri mu karere ka Gasabo, byakira abarwayi banyuranye. Mu rwego rwo gufasha ababana n’indwara zidakira bageze mu bihe bya nyuma, bateguye gahunda yo kubafasha mu bubabare bukomeye baba bafite. Ibyo bikorwa n’abaganga bakurikirana umurwayi ari kwa muganga n’igihe atashye agakomeza gukurikiranwa aho atuye.
Nk’uko twabitangarijwe na Dr Sebatunzi Rurambya Osee, Umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga, ibyo bitaro bikunze kwakira abaganga bimeneyereza umwuga barangije muri Kaminuza. Abo baganga bakora muri serivisi nini z’ibitaro, by’umwihariko Kibagabaga ikagira serivisi yita ku babana n’indwara zidakira. Agira ati “Abafite indwara zidakira bakunze kugira ububabare bukomeye. Ibitaro bya Kibagabaga byashyizeho serivisi yo kubakurikirana. Twasanze rero abaganga banyura hano bajya bahabwa ubwo bumenyi, mu gihe bagiye gukora ahandi bwa bumenyi bazabusangize abandi aho bazaba bakora. Tubahugura mu kongera ubumenyi bwo gufasha abantu.”
Dr Sebatunzi yakomeje adutangariza ko abo barwayi badafashwa koroherezwa ububabare gusa, ahubwo banafashwa kwiyakira. Agira ati “iki gikorwa ni gahunda ya Minisiteri y’ubuzima, ariko cyatangiriye mu bitaro bya Kibagabaga nk’ibitaro by’icyitegererezo.”
By’umwihariko ibitaro bya Kibagabaga birateganya gushyiraho gahunda y’umunsi wihariye wo kwita ku barwayi bafite indwara zidakira, barimo abarwayi ba Diyabete, SIDA, Kanseri, n’izindi zizahaza abantu.
Dr Sebatunzi Osee agira inama abantu kudatererana cyangwa guha akato ababana n’indwara zidakira, bakababa hafi kuko bakunze kugira ububabare bukabije. Asaba abantu bose muri rusange kumenya gufata neza umubiri wabo, bagana abaganga bakabagira inama kuko hari indwara zidakira zishobora kwirindwa.
Dr Muhirwa Leon Bonfils ukurikirana amasomo yo kwita ku barwayi babana n’indwara zidakira, cyane cyane abageze mu bihe bya nyuma by’ubuzima bwabo bafite ububabare buhoraho, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko inyigisho bahabwa zizabafasha mu gukurikirana abo barwayi. Agira ati “Ntibyari bisanzwe ko abaganga babona amasomo yihariye kuri ubu bufasha bw’abarwayi bafite ububabare buhoraho. Biradufasha kugira ubumenyi bwimbitse ku kwita kuri abo barwayi, kuko n’ubwo dusanzwe tubakurikirana, amahugurwa adufasha kunguka byinshi twagiragaho inzitizi.”
Aya mahugurwa arimo guhabwa abaganga icumi, akazajya atangwa buri mwaka. Aratangwa n’inzobere mu kwita ku barwayi bafite ububabare buhoraho, Dr Ntizimira Christian ukora mu bitaro bya Kibagabaga.



















TANGA IGITEKEREZO