Nyuma y’imyaka 18 Gare ya Kicukiro yubatswe, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ngo bwanzuye ko yashyirwa ku isoko ba rwiyemezamirimo bakareba ikindi gikorwa cyahakorerwa hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique yatangarije IGIHE ko iyi Gare basanze idakenewe.

Yagize ati “Ni icyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama, nyuma yo gusanga iriya gare idakenewe. Twanzuye ko yashyirwa ku isoko hanyuma tugashaka ahandi hashyirwa Gare. Hariya hazakorerwa ibindi bifitiye abaturage akamaro, hakurikijwe igishushanyo mbonera.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abatuye muri aka Karere batazagira ikibazo cy’aho bategera imodoka, kuko n’ubundi abagenzi baviramo ku byapa imodoka igahita ikomeza itageze muri gare.

N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi, bamwe mu batuye muri aka Karere baganiriye na IGIHE, batangaje ko iyi gare yari ikenewe.

Tuyishime John utuye mu Murenge wa Gahanga, avuga ko iyi gare yari ibafatiye runini.

Yagize ati “Ku bwanjye mbona gare yari ikenewe kuko waturukaga mu mujyi, Remera, cyangwa Nyabugogo ukaba uzi ko imodoka iri bukugeze hano cyangwa uri buyitegere hano. Byatworoheraga no kurangira umuntu uje kudusura, kuko ni ho imodoka yamusigaga.”

Uwamahoro Hope, utuye i Nyanza ya Kicukiro, avuga ko kuba abaturage batagishwa inama ku bikorwa by’iterambere bibagenewe bibagiraho ingaruka.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka irenga 10 ni bwo babonye ko iyi gare itari ikenewe? Abayobozi bakwiye kujya batugisha inama ku bikorwa by’iterambere bitugenewe, kuko iki ni igihombo ku Karere no ku gihugu muri rusange.”

Uretse iyi Gare ya Kicukiro igiye gushyirwa ku isoko, aka karere gaherutse gushyira ku isoko ahahoze isoko rya Kicukiro, isoko rya Kigarama ryakuwemo abaricururizagamo mu mwaka wa 2012, bivugwa ko hagiye kubakwa irya kijyambere, na ryo rigiye gushyirwa ku isoko.

Gare ya Kicukiro irafunze
Gare ya Kicukiro irafunze
Ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro bwasanze iyi Gare idakenewe
Ubuyobozi bw'akarere ka Kicukiro bwasanze iyi Gare idakenewe
Ahimuriwe ibiro by'ibigo bitwara abagenzi
Ahimuriwe ibiro by'ibigo bitwara abagenzi
Imodoka zitwara abagenzi zisigaye zihagarara mu marembo y'ahahoze isoko
Imodoka zitwara abagenzi zisigaye zihagarara mu marembo y'ahahoze isoko
Ahateganyijwe kubakwa isoko rishya
Ahateganyijwe kubakwa isoko rishya
Imodoka zitwara abagenzi zihagarara imbere y'ahahoze isoko rya Kicukiro
Imodoka zitwara abagenzi zihagarara imbere y'ahahoze isoko rya Kicukiro
Umubyigano w'imodoka, moto n'abanyamaguru kubera ahantu hato zihagarara
Umubyigano w'imodoka, moto n'abanyamaguru kubera ahantu hato zihagarara

[email protected]