00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abakozi ba Airtel Rwanda batanze amaraso yo gufasha imbabare

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 June 2015 saa 08:57
Yasuwe :

Abakozi ba Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda bagize uruhare mu gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) agenewe gufasha imbabare mu bitaro bitandukanye.

RBC ivuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cyiza cyo gukusanya amaraso menshi akenewe yo gutanga mu bitaro kugira ngo aramire ubuzima bw’imbabare.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Airtel Rwanda, Denise Umunyana, akaba anashinzwe ibikorwa by’itangazamakuru, yavuze ko rimwe buri mwaka bashishikariza abakozi babo gutanga amaraso.

Yagize ati “Twebwe muri Airtel rimwe mu mwaka dushishikariza abakozi bacu gutanga amaraso nk’igikorwa cyo kwicisha bugufi muri sosiyete dufasha abayakeneye ndetse ni n’uburyo bwo gutanga umusanzu wacu atari mu burezi, mu nganda cyangwa ikoranabuhanga gusa ahubwo no mu buzima.”

Airtel Rwanda imaze imyaka itanga umusanzu wayo mu bikorwa bitandukanye byo mu buzima rusange bw’abaturage hagamijwe gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Umwe mu bakozi muri Airtel atanga amaraso
Gufasha imbabare na byo Airtel ibifite mu nshingano kimwe no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages