RBC ivuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cyiza cyo gukusanya amaraso menshi akenewe yo gutanga mu bitaro kugira ngo aramire ubuzima bw’imbabare.
Uwari uhagarariye ubuyobozi bwa Airtel Rwanda, Denise Umunyana, akaba anashinzwe ibikorwa by’itangazamakuru, yavuze ko rimwe buri mwaka bashishikariza abakozi babo gutanga amaraso.
Yagize ati “Twebwe muri Airtel rimwe mu mwaka dushishikariza abakozi bacu gutanga amaraso nk’igikorwa cyo kwicisha bugufi muri sosiyete dufasha abayakeneye ndetse ni n’uburyo bwo gutanga umusanzu wacu atari mu burezi, mu nganda cyangwa ikoranabuhanga gusa ahubwo no mu buzima.”
Airtel Rwanda imaze imyaka itanga umusanzu wayo mu bikorwa bitandukanye byo mu buzima rusange bw’abaturage hagamijwe gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO