Uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa 12 Werurwe 2017, watangiye kwizihizwa mu 1992, ushyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II, ubusanzwe ukaba wizihizwa tariki ya 11 Gashyantare.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya CHUK, Dr Théobald Hategekimana yavuze ko ari umunsi ukomeye by’umwihariko kuri bo bahorana n’abarwayi.
Ati “Ubuzima bw’umuntu ni ikintu gikomeye cyo kubungwabungwa. Niyo mpamvu nk’abaganga bafite inshingano ebyiri; iya mbere ni ugufasha umurwayi kugira buzima buzira umuze ariko kandi agahabwa n’ubuvuzi bunoze.”
Yakomeje avuga ko kugira ubuzima buzira umuze, buri Munyarwanda akwiye kubiharanira ariko nanone asaba abaganga kuzirikana ko umurwayi ashobora kuba umuvandimwe wawe cyangwa undi mwene wanyu.
Dr Hategekimana yashimye abafatanyabikorwa badahwema gufasha abarwayi mu bikorwa bitandukanye birimo no kubishyurira amafaranga ya serivisi z’ubuvuzi, kuko kugira ngo umuntu akire, akenera n’ibindi bitari imiti gusa.
Bagambiki Issa wavuze mu izina ry’abarwayi yibukije abitabiriye ibirori ko kwa muganga ariho ubuzima butangirira, akaba ari naho burangirira, kandi ko umuntu wese ashobora kuhagera.
Ati “Kuhaba si igihano, si n’igicumuro, kuko bibaye igicumuro ibisekeramwanzi ntibyahagera. Ni abacu, ni abanyu, tubabe hafi kuko baradukeneye.”
Yashimiye kandi abaganga badahwema kubitaho uko bashoboye, aho yagaragaje ko ugereranyije n’akazi bakora, bitoroshye kuba wabona igihembo ubaha.
Umushumba wa ADEPR, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Rev. Pastor Rurangirwa André, yatanze ubutumwa bushishikariza abantu gufasha abarwayi, aho yahamije ko uretse kuba biri mu muco Nyarwanda na Bibiliya ibisaba abakirisitu.
Ati “Kubikora ni ukwiteganyiriza, iyo ugize neza uyisanga imbere, ibyo ubibye nibyo uzasarura. None uyu murwayi niwe ariko nawe ejo uzaba urwaje cyangwa urwaye. Iyo ubikoze gutyo Imana izirikana ineza wakoreye abandi nabo bakayikwitura.”
Abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR, ururembo rw’Umujyi wa Kigali batanze inkunga ya miliyoni 2 n’ibihumbi 290. Kuva mu 2005, bamaze guha abarwayi barwarira muri CHUK inkunga n’ubufasha bw’ibikoresho bifite agaciro ka 130 840 000Frw.
Si ADEPR yonyine yatanze ubufasha ku barwayi, kuko n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bakoresha Igifaransa nabo batanze amagare 10 atwarwaho abarwayi badafite ubushobozi bwo kwigenza. Abitabiriye ibi birori nabo bagiye bitanga buri wese uko ashoboye.



















TANGA IGITEKEREZO