Umwana w’umuhungu wavutse mu mezi arindwi ashize agahabwa izina rya Nsengiyumva Yves, ukubyibuha kwe kwaj impagarara mu muryango bituma se umubyara ata urugo. Ibi ni nyuma y’aho mu meze arindwi gusa amaze kugira ibiro bisaga 17, kandi akaba akomeza kubyibuha ubutitsa.
Uyu mwana akomo ka kuri Mukansanga Beatha na Nsenzaramba Céléstin, batuye mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Kimisagara. Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yasoraga uyu mubyeyi yasanze ari kumwe n’umwana we ariko kandi umugabo we ntawe ukibarizwa muri uru rugo kuko nyuma yo kubona umubyibuho w’umuhunguwe, havutse amakimbirane mu rugo aho yashinjaga umugorewe kuba yarabyaye umwana utuzuye.
Nsengiyumva ubwo yavukaga, yavutse bisanzwe nk’abandi bana ndetse nta kibazo yigeze agira, kandi ibiro yavukanye ntibyari bikanganye kuko yavukanye ibiro bitatu n’amagarama magara abiri, ariko ntuma yo gukura ibiro bye byagiye byiyongera umunsi ku munsi kuburo amaze kugira ibiro bigera kuri 17.77.
Mukansanga nyina w’uyu mwana yagize ati “Ntago ari ibisanzwe kuko uko yavutse yakomeje kugenda yiyongera bikabije, ndetse biza guteza amakimbirane mu rugo umugabo arantererana, ngo nabyaye umwana utuzuye, ngo cyangwa nijye ubitera kugirango abyibuhe gutyo, biza gukurizamo kunta aragenda, ubu sinzi aho aba, nitwe twimenya n’abana”.
Nibwo uyu mubyeyi yahuye n’ibizazane kubera gutabwa n’umugabo ngo nta pfunwe aterwa n’umubyibuho w’uyu mwana we, kuko ngo yamaze kubyakira kandi akaba amukunda cyane. Ikimuhangayikishije kuri ubu ni ugutabwa n’umugabowe bamubyaranye.
Abahanga mu by’imikurire ya muntu bahamyako umubyibuho ukabije ushobora gukomoka ku misemburo igenga imikurire ivuburwa ari myinshi mu mubiri (hormones de croissance),ushobora kandi no gukomoka ku mikorere mibi y’ubwonko ibutera imivurungano, bishobora no gukomoka ku myumvire mibi y’ababyeyi bamwe bibwira ko umwana ufite ubuzima bwiza ari umwana ubyibushye, bagakunda kumugaburira indyo ndengarugero, cyane cyane iy’intungamubiri nyinshi n’ibinure bibyibushya.
Uburyo warinda umwana umubyibuho ukabije



















TANGA IGITEKEREZO