Muri Kamena 2017 nibwo imirimo yo kwimura ibikorwaremezo binyuranyije n’amategeko yo kubungabunga ibidukikije yatangiye mu Mujyi wa Kigali, ibyo bikorwa remezo harimo inganda, amashuri, inzu zo guturamo n’ibindi.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi, Dr Nsabimana Erneste, yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko ibyagombaga kwimurwa mu bishanga bigeze ku gipimo cyo hejuru, kandi ko n’ibitarimurwa bari mu biganiro na ba nyirabyo, kugirango imirimo yihute.
Yavuze ko hagombaga kwimurwa ibikorwaremezo 7222, ariko ubu hamaze kwimurwa ibikorwaremezo 6114, biri ku ijanisha rya 85%.
Yakomeje ati "Mu cyiciro cy’inganda namwe murabona ko zimaze kuvamo ku kigero cya 99%, cyane cyane muri kino gice aho bakundaga kwita i Gikondo mu nganda."
Akomeza avuga ko amashuri azimurwa hamaze kwimuka rimwe mu mashuri ane yabaruwe, ariko natari yimuka ibiganiro birakomeje.
Uyu muyobozi avuga ko hari gutegurwa imishinga yo kubibungabunga nko kuhategura ubusitani abantu bakajya baharuhukira, n’ibindi bizatuma hongera hakaba amazi.
Iyo mishinga ikazatangira muri Kanama 2021, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Kubumgabunga Ibidukikije (REMA) n’Ikigo gishinzwe kubungabunga amazi, ukazatwara ingengo y’imari igera kuri miriyali 11 Frw.
Mu Rwanda habarurwa ibishanga bigera kuri 900 biri ku buso bungana na 10% by’ubuso bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!