Ni ikintu ubuyobozi bw’ ibitaro buvuga ko kidasanzwe, cyabaye nyuma y’undi witwa Muziranenge Jeanne, wabyaye batatu ari ubwa mbere, bose bakaba barindwi mu cyumweru kimwe.
Nyirarugwiro yatangaje ko anejejwe n’abana yabyaye ariko agaragaza ko ubushobozi bwo kubarera ari buke kuko umuryango we usanzwe uciriritse.
Yagize ati “Ni ubwa mbere mbyaye, byaranejeje[…]. Naje kwa muganga igihe kitaragera ariko numva ntameze neza. Biba ngombwa ko bambyaza. Umugabo wanjye ni umumotari, turi mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe; biragoye kuzabarera, habonetse inkunga y’icyo nkora nkabona ikibatunga byadufasha.”
Ikibazo cy’ubushobozi bwo kurera izo mpinja agihuriyeho na Muziranenge Jeanne na we wibarutse batatu, nkuko bitangazwa n’umugabo we Bisetsa Muzaneza Freddy.
Yagize ati “Abafite umutima wo gufasha bashobora kubikora. Muri aka kanya nta buryo bwo kurera abana dufite, kuko umugore yarwaye igihe kinini biba ngombwa ko mpagarika akazi igihe kinini ngo murwaze. Ubu nta kandi kazi ndashaka kuko nta mwanya ndabona.”
Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK , Dr. Nyundo Martin, yavuze ko ubusanwe bakira ababyeyi baje kubyara rimwe na rimwe bakagira umugisha wo kubyaza abana barenze umwe nkuko byagenze kandi ko bose bameze neza, usibye ko bafite ibiro bike.
Yagize ati “Habyarira ababyeyi bafite abana babiri, batatu ariko igikomeye ejo nimugoroba havutse abana bane. Ni ibintu bidasanwe ariko bibaho. Turashima Imana kuko abaganga bamufashije abyara neza kandi n’abana ni bazima.”
Dr. Nyundo yavuze ko uretse kuba abana bavukana ibiro bike, ubusanzwe nta zindi ngaruka ziterwa no kubyara abana benshi, ko ubuzima bw’umubyeyi n’abana biba byiza bitewe n’uko abaganga bamukurikiranye atwite.
Dr. Nyundo, akomeza asobanura ko kubyara impanga atari ikintu ababyeyi bapanga, ndetse ko nta n’ikidasanzwe kuba bazibyaye babyaye ubwa mbere n’ubyaye inshuro nyinshi yazibyara.
Umuganga wimenyereza umwuga wo kubyaza muri CHUK wakurikiranye by’umwihariko aba babyeyi, Dr. Karegeya Adolf, yavuze ko muri uku kwezi CHUK yabyaje impanga z’abana barenze babiri inshuri eshatu, harimo n’uyu wabyaye bane.
Yavuze ko mu Rwanda nta bushakashatsi burakorwa ku mpamvu zitera kubyara abana benshi, gusa ngo nko muri Amerika bishobora kuba ingaruka z’uburyo bw’ikoranabuhanga ryo gutera intanga.



















TANGA IGITEKEREZO