Iki gikorwa cy’ubugiraneza cyateguwe mu kugaragaza imbaraga z’imikorere ikwiye, ishingiye ku kwizera, ishobora kugirira akamaro umuryango mugari.
Authentic Word Ministries & Zion Temple Celebration Center yashinzwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza mu 1995, yavutse mu rwego rwo kugira ngo itorero rigire uruhare mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uburyo ikora bwubakiye ku nkingi ebyiri zuzuzanya: Kubaka ubuzima bw’umwuka binyuze mu itorero Zion Temple Celebration Center (ZTCC) no guteza imbere imibereho n’ubukungu binyuze muri Authentic Development Agency (ADA).
Iyi mikorere yatumye Authentic Word Ministries [AWM] yaguka igera ku rwego mpuzamahanga, aho imaze kugira amatorero arenga 150 ku migabane itanu y’Isi. Intego nyamukuru ni ukubaka “abigishwa nyakuri”, abantu bashoboye gushyira mu bikorwa indangagaciro z’ubukirisitu mu buzima busanzwe bwa buri munsi, bagatanga umusanzu ugaragara mu muryango nyarwanda kandi bubaha Imana.
Amahame yayo agaragaza ko itorero atari ahantu ho gusengera, ahubwo ari abantu kandi bagomba kugira uruhare mu gushyigikira ubuyobozi ndetse no guhindura imibereho y’abaturage.
Kuva ku nyigisho kugera ku gutanga serivisi, imikorere ya AWM ishingiye ku kumva umuntu mu buryo bwuzuye; umwuka, ubugingo n’umubiri. Ibi bigaragarira mu bikorwa bifatika aho ukwizera guhinduka ibikorwa bigira ingaruka nziza zigaragara mu muryango.
Ishami ry’ubuvuzi rya Zion Temple Celebration Center rigizwe n’abaganga n’inzobere mu by’ubuzima bo mu itorero.
Binyuze mu guhuza ubumenyi bw’ubuvuzi n’uburyo bwita ku buzima muri rusange ku mpande zose (umubiri, imitekerereze n’imibereho), iri shami ritanga serivisi zisubiza ibibazo by’ubuzima bwuzuye. Ibi bituma ibikorwa bishingiye ku kwizera byuzuza neza gahunda rusange y’ubuvuzi mu Rwanda.
Ni muri iyo gahunda hateguwe gikorwa cyo kuvura abatuye mu Murenge wa Gatenga, mu buryo butuma buri murwayi ahabwa ubuvuzi bujyanye n’ikibazo cye.
Ku buvuzi bw’indwara rusange, abantu 424 bavuwe n’inzobere, by’umwihariko mu guhangana n’indwara zitandura nka diyabete n’umuvuduko w’amaraso. Iki cyiciro cyari ingenzi mu gutahura no gukumira izo ndwara hakiri kare.
Hari hari kandi abaganga b’indwara z’abagore babashije kuvura abagore 205 harimo n’abatwite aho bahawe n’amahirwe yo gusuzumwa no guhabwa inama z’ubuzima bw’imyororokere, abana 96 na bo babonana n’abaganga babo.
Ku rwego rwo kubaga no kuvura amagufa, abantu 116 baravuwe bafashwa gukira ibibazo byatumabaga batabasha gukora no kwiteza imbere.
Abantu 204 bavuwe amenyo, 72 bapimwa amaso, naho 28 basuzumwa kanseri y’ibere. Izi serivisi zifasha abantu kubaho neza no kwirinda uburwayi buramba.
Muri iyi minsi ibiri kandi habayeho kuvura abafite ibikomere bitagaragara, aho abagera kuri 43 bahawe ubujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe. Mu muryango Nyarwanda wanyuze mu bihe bikomeye, kwita ku isanamitima ni ingenzi, bigahuza ubuvuzi n’amahoro atangwa na Kristo mu gukiza ibikomere by’imbere.
Ubufatanye bw’itorero Zion Temple Celebration Center n’Akarere ka Kicukiro bwagaragaje akamaro ko guhuza ibikorwa by’amadini na gahunda za Leta, aho bifasha kugera kuri benshi no kwihutisha ibikorwa n’intego z’igihugu.
Authentic World Minisitries ifatanyije n’Itorero Zion Temple Celebration Center bikomeje gahunda yo kwagura ibikorwa bifasha umuryango nyarwanda kuko intego ari ukugira impinduka nziza zigera kuri benshi kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!