Bio-Oil ni amavuta akorwa n’uruganda Union Swiss rwo muri Afurika y’Epfo, akoreshwa n’umuntu ushaka kugabanya uburyo inkovu n’amaribori bigaragara, no gukuraho ibibara mu maso ndetse umuntu akaba ashobora kuyisiga bisanzwe.
Uyasiga ahantu ukeneye ko habaho impinduka, ugasiga uhibanda [massage] kabiri ku munsi ukabikora nibura mu mezi atatu.
Ku mugore utwite ushaka ko amaribori atagaragara atangira kuyisiga mu gihembwe cya kabiri.
Ubwo yasobanuriraga abakora muri za farumasi zitandukanye imikoreshereze y’ayo mavuta, kuri uyu wa Gatanu, inzobere mu byo kubaga (Plastic Surgery) Dr. Michael G Rebeiro, yibukije ko nubwo ayo mavuta afasha cyane adasibanganya inkovu burundu.
Ati “Inkovu waba ufite yose icyo Bio-Oil ikora ni ukuyigabanya kugeza ku kigero gito gishoboka cy’uko igaragara, ntabwo asibanganya inkovu.”
Impinduka zishobora kugaragara ku bantu mu bihe bitandukanye bitewe n’imiterere y’imibiri yabo.
Regine Uwitonze ushinzwe iyamamazabikorwa yavuze ko Kipharma ariyo ihagarariye Union Swiss mu Rwanda.
Ati “Ntabwo tuyacuruza hano mu Rwanda gusa ahubwo Kipharma niyo yemerewe kuyaranguza (distributeur). Iyo ufashe ririya cupa ugasoma ubona ko amavuta akorwa na Union Swiss naho uyakwirakwiza mu Rwanda ari Kipharma. ”
Aya mavuta ari mu mapaki atandukanye arimo irya Mililitiro 25 (ml 25) irya Mililitiro 60 (ml 60) na Mililitiro 125 (ml 125).
Igerageza ku ikoreshwa ry’ayo mavuta ryakozwe mu 2010 ryerekanye ko 92% bagaragaje impinduka z’uburyo inkovu zigaragara mu byumweru umunani.
Amaribori mu byumweru umunani yari amaze guhinduka 100% naho 93% bari bafite amabara ku ruhu bagaragaje impinduka mu byumweru bitandatu.


















TANGA IGITEKEREZO