Dr Burhan Dini Hirwa ni umuganga w’amenyo ku ivuriro rya Neoderma Clinica ritanga serivisi z’ubuvuzi bw’uruhu n’ubwo mu kanwa.
Iri vuriro ritanga serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo zirimo kuyakura, kuyahoma, kuyaringaniza hakoreshejwe utwuma twabugenewe (braces), kuyakesha (teeth whitening), kuguha andi menyo aho yakutse n’izindi.
Mu kiganiro Dr Hirwa yagiranye na IGIHE yagaragaje ko amwe mu makosa abantu bakunze gukora ari ukoza amenyo nabi bakibwira ko kuba bayogeje gusa bihagije.
Ati “Abantu iyo baje hano dufata n’umwanya wo kubigisha koza amenyo tukababwira ko bagomba gukoresha uburoso bworoshye ubundi tukaberekera uko bagomba kuyoza.”
Yakomeje agaragaza ko koza amenyo no mu kanwa byagakwiye gukorwa kabiri ku munsi, nijoro umuntu agiye kuryama ndetse na mu gitondo amaze kurya ibya mu gitondo.
Ati “Ntacyo biba bimaze koza mu kanwa warangiza ugahita urya ibya mu gitondo, kandi uba ugiye kumara umunsi wose utongeye koza mu kanwa, ukarya ibya Saa Sita, hari abantu bafata utuntu two kurya turaho (snacks) ugasanga wirirwanye ibyo byose uryamye utanogeje mu kanwa, ni amakosa.”
Dr Hirwa agaragaza kandi ko koza amenyo bidasaba umuti w’amenyo mwinshi, ndetse ko abantu bakwiriye kwirinda gukoresha amazi biyunguguza nyuma yo koza mu kanwa.
Ati “Uba ukeneye umuti muke ku buroso, kuko uburoso by’amenyo buba bworoshye ugafata umwanya ukoza mu kanwa nk’iminota itatu, ine, itanu ubundi ugacira wa muti ubundi ugahanagura ku munwa kuko n’ubwo waciriye hari usigara mu kanwa. Colgate ziba zirimo imiti irwanya mikorobe ziri aho uburoso butabasha kugera.”
Imwe mu ngaruka zo kutita ku isuku yo mu kanwa ni kugira impumuro mbi mu kanwa n’uburwayi butandukanye bw’amenyo.
Dr Hirwa agaragaza ko irindi kosa abantu bakora ari kujya kwivuza uburwayi bwakomeye.
Ati “Kwisuzumisha nibura rimwe mu mezi atandatu byahindura byinshi mu buzima bwawe. Mureke iyo myumvire yo kuza kwivuza ari uko mufite ububabare bukabije, nabwo tuzabafasha ariko uje kare twagufasha neza kurenza igihe waje watangiye kubabara cyane.”
Ivuriro rya Neoderma Clinica rigaragaza ko ryiteguye kwakira abantu bose bafite ibibazo by’amenyo rikabafasha kongera kugira inseko nziza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!