Mu Rwanda, imibare igaragaza ko ab’igitsinagabo biyahura ari bo benshi ugereranyije n’abakobwa cyangwa abagore biyambura ubuzima biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, igaragaza ko abantu biyahuye mu 2019/2020 ari 291, naho mu mwaka wa 2020/2021 bakaba 285.
Igiteranyo cy’abiyahuye muri iyo myaka ni 576, ariko abagera kuri 472 muri bo ni igitsinabagabo,naho 104 bakaba abagore.
Ibi bivuze ko abagabo 82% aribo biyahuye, naho 18% bakaba abagore.
Umujyanama mu buzima bw’imitekerereze n’imyitwarire, Nyandwi Daniel aganira na IGIHE yavuze ko mu miterere y’abagabo banga kuvuga ku bibazo byabo kugira ngo batagaragara nk’abanyantege nke, ibituma bagira agahinda kenshi ntibavuge, bikaba kimwe mu bibaviramo kwiyahura ari benshi.
Ati “Mu miterere y’abagabo, bakunda kwigenga akumva ko nta wundi muntu agomba kwishingikirizaho, akumva ko ibyemezo bye agomba kubifata nta muntu n’umwe agishije inama.”
Nyandwi kandi avuga ko iyi miterere y’abagabo iri mu bituma iyo bageze mu bibazo bibahungabanya mu mitekerereze harimo nk’amakimbirane yo mu miryango, gutakaza abantu bari babafitiye akamaro, gutakaza imitungo yabo, uburwayi budakira n’ibindi, ngo hari abahitamo kutabivugaho bagafata icyemezo cyo kwiyahura.
Indi mpamvu igaragazwa nk’ituma abagabo barengwa n’agahinda gakabije ntibabigaragaze ni imwe mu myumvire itari yo ku muco nyarwanda, aho hari abagitekereza ko amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ku buryo umugabo ugaragaje agahinda ke akaba yanarira hari abamufata nk’ikigwari.
Nyandwi agira inama umuntu wese ko igihe ageze mu bihe by’amakuba bigahungabanya ubuzima bwe bw’imitekerereze, akwiriye kugana abajyanama mu mitekerereze bakamufasha.
Ati “Inama dutanga rero ku bantu bose muri rusange, ni uko mu gihe bahuye n’ibihe twakwita iby’amage cyangwa se ibihe bidasanzwe wenda byabahungabanyije mu bijyanye n’imitekerereze, mu bijyanye n’imibereho ya buri munsi, tubagira inama y’uko bagomba kugana abaganga bashinzwe ibijyanye n’iby’imitekerereze kugira ngo babe babafasha.”
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko ku Isi, nibura abantu 800000 bapfa biyahuye ku mwaka kandi abenshi muri bo ari abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!