Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko inzoga zifitanye isano na kanseri y’ibere, iya prostate, iy’amara manini, iy’igifu, iy’impindura, iy’umwijima, iy’umuhogo, iy’akanwa n’izindi zibasira umutwe n’ijosi.
Dr Chinmay Jani uri mu bakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko nubwo muri rusange umubare w’abahitanwa na kanseri wagabanutse, uruhare rw’inzoga mu mpfu ziterwa n’iyi ndwara rwiyongereye.
Ati “Twasanze ijanisha ry’impfu za kanseri zifitanye isano n’inzoga ryikubye kabiri mu bantu bafite imyaka 20 kuzamura, mu myaka 33 ishize.”
Dr Jani, usanzwe ari inzobere mu ndwara z’amaraso na kanseri mu Kigo cya Sylvester Comprehensive Cancer Center cya Kaminuza ya Miami, yavuze ko inzoga zizwiho kuba zifitanye isano ikomeye n’impfu ziterwa na kanseri y’umwijima.
Mu bagabo bari hagati y’imyaka 20 na 54, kanseri y’amara manini ni yo iza ku isonga mu zifitanye isano n’impfu zituruka ku kunywa inzoga. Mu bagore bo muri icyo cyiciro cy’imyaka, iza ku mwanya wa kabiri nyuma ya kanseri y’ibere.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko bitari ngombwa kunywa inzoga nyinshi kugira ngo ibyago bya kanseri byiyongere, kuko icupa rimwe ku munsi rishobora kugira ingaruka.
Inzobere mu kuvura indwara z’umutima, Dr Andrew Freeman, yavuze ko imyumvire yari isanzweho y’uko kunywa ikirahure kimwe cy’inzoga buri mugoroba nta kibazo biteza itagihuje n’ibimenyetso bya siyansi.
Ati “Siyansi y’iki gihe ikomeje kutwereka ko nta rugero rw’inzoga rushobora kwitwa ko rutekanye. Ubu bushakashatsi n’ubundi bwabubanjirije bugaragaza ko ibyago bifitanye isano no kunywa inzoga bikwiye kumenyekana cyane.”
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Kanseri, NCI, kivuga ko inzoga zishobora kugira uruhare mu mikurire ya kanseri mu buryo butandukanye.
Zihindura urugero rw’imisemburo yo mu mubiri, irimo ‘estrogen’, ibyo bikaba biri mu bituma kunywa inzoga bifitanye isano na kanseri y’ibere.
Inzoga zibamo ikinyabutabire cya ‘ethanol’, gihindurwamo ‘acetaldehyde’ n’umwijima. Iki kinyabutabire gishobora gutera kanseri ku muntu.
Nubwo umwijima ukomeza guhindura ‘acetaldehyde’ ukayigira ikinyabutabire kitagira ingaruka kizwi nka ‘acetate’, iyo nzira ishobora kutagenda neza. Mbere y’uko ihinduka, ‘acetaldehyde’ ishobora kwangiza ADN no kubangamira uburyo umubiri uyisana.
Inzoga kandi zishobora kwangiza ADN, poroteyine n’imikorere y’uturemangingo, zikongera kubyimbirwa mu mubiri. Zinangiza uturemangingo two mu kanwa no mu muhogo, bigatuma twibasirwa mu buryo bworoshye n’ibitera kanseri.
Ibyo byago birushaho kwiyongera ku muntu unywa inzoga akananywa itabi.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet Regional Health–Americas, busesengura amakuru yo muri Amerika yakusanyijwe mu myaka irenga 30.
Hagati ya 1990 na 2023, umubare w’abahitanwaga na kanseri zifitanye isano n’inzoga buri mwaka wikubye inshuro zirenga ebyiri, uva ku bantu 11.361 ugera ku 23.126.
Abagabo n’abantu bafite imyaka 55 kuzamura ni bo bagizweho ingaruka cyane. Mu bagabo bakuze, igipimo cy’impfu za kanseri zifitanye isano n’inzoga cyiyongereyeho hafi 24% muri iyo myaka 33.
Mu bagabo, kanseri y’umwijima ni yo yagaragaje isano ikomeye n’inzoga, ikurikirwa n’iy’umuhogo n’iy’amara manini. Mu bagore bafite imyaka 55 kuzamura, kanseri y’ibere ni yo yishe benshi, ikurikirwa n’iy’umwijima n’iy’amara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!