00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurya inkaka z’inyamaswa byaba bitera akanyabugabo mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 October 2013 saa 03:38
Yasuwe :

Umushinwa Xiao Shan, akaba n’inzobere mu byo guteka, akora umufa ugizwe n’uruvangitirane rw’inkaka (ibitsina by’imfizi) z’inyamaswa zitandukanye, aho avuga ko utera akanyabugabo mu mibonano mpuzabitsina.
Inkuru dukesha urubuga rwa guineeconakry.info ivuga ko Xiao Shan, ukomoka mu muryango w’abatetsi kabuhariwe bo mu Bushinwa, akora umufa ugizwe n’inkaka z’inyamaswa zitandukanye, ariko ukaba ushingiye, ku nkaka z’ifarashi, kuko ariho haturuka icyanga, kiranga uwo mufa yemeza ko ari mwiza ku (…)

Umushinwa Xiao Shan, akaba n’inzobere mu byo guteka, akora umufa ugizwe n’uruvangitirane rw’inkaka (ibitsina by’imfizi) z’inyamaswa zitandukanye, aho avuga ko utera akanyabugabo mu mibonano mpuzabitsina.

Inkuru dukesha urubuga rwa guineeconakry.info ivuga ko Xiao Shan, ukomoka mu muryango w’abatetsi kabuhariwe bo mu Bushinwa, akora umufa ugizwe n’inkaka z’inyamaswa zitandukanye, ariko ukaba ushingiye, ku nkaka z’ifarashi, kuko ariho haturuka icyanga, kiranga uwo mufa yemeza ko ari mwiza ku buzima.

Uyu mufa ugizwe n’inkaka, amabya y’indogobe ay’isekurume, imbwa, ihene, indogobe, impfizi y’inka, n’ay’izindi nyamaswa zo mu ishyamba, ngo utera akanyabugabo ku bagabo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Igiciro cy’uyu mufa ni amadolari 200 ku isahani imwe, muri resitora y’uyu mugabo iri mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burusiya.

Abakiriya bajya kunywa uyu mufa ngo biganjemo abagabo bikorera ku giti cyabo, hamwe n’abakora mu biro, bakaba bavuga ko ubongerera akanyabugabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Umutetsi witwa Faher Hayat ati ”Abagabo banywa uyu mufa kuko ubongerera akanyabugabo. Njyewe nongeramo ibirungo bitandukanye birimo ibitunguru, inyanya, gingembrem, puwavuro, hamwe n’ibyitwa coriandre.”

Umwe mu bagabo banywa uwo mufa witwa Wei Jingsheng w’imyaka 47 akaba afite ikigo cy’ubwubatsi kitwa BTP, yagize ati ’’Ubu mfite imbaraga, kuva natangira kuwunywa, singipfuka umusatsi, mu gitondo byukana imbaraga, ibice byose by’umubiri wange bimeze neza.”

Xiao Shan akunze guteka inkaka z'ifarashi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages