00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwicara amasaha menshi ku barengeje imyaka 50 y’ubukuru bibatera gukenyuka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 18 May 2015 saa 07:25
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakuru bamara amasaha menshi bicaye bibongerera ibyago byo kurwara indwara z’umutima ari na ho haviramo gupfa imfu zitunguranye badashaje (gukenyuka).

Urubuga topsante ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’ubuvuzi ya Wisconsin bwaragaje ingaruka zikomeye zo kuba umuntu mukuru yamara amasaha menshi yicaye.

Kuba umuntu urengeje imyaka 50 y’ubukuru yamara amasaha 11 yicaye ngo bimutera ibyago bigera kuri 40 % byo kuba yarwara indwara z’umutima, nk’uko ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 2000 bari hejuru y’imyaka 50 bamara amasaha atanu kuzamura bicaye bwabigaragaje.

Abo bashakashatsi bagaragaje ko mu gihe umuntu amara yicaye umubiri we utabasha gutwika ibinure maze ukwihuta kw’amaraso kukiyongera ho 14% kandi “insulin” ikagabanyuka.

Ubushakashatsi buvuga ko ku bantu bamara umwanya munini bicaye kandi bari hejuru y’imyaka 50 y’ubukure baba bakwiriye byibura guhaguruka bakagendagenda byibura rimwe mu isaha imwe bakongera bakicara.

Inama zitangwa

Ni byiza guhaguruka ukinanura uko uburyo bubonetse kuko usanga abantu bakuze iyo bagerageza kubyubahiriza nta kibazo cyo kurwara ndwara z’umutima bagira zishobora gutuma bapfa vuba.

Ni byiza kuba umuntu yakwitaba telefoni yo ku kazi ahagaze, agafata icyo kunywa (la pause déjeuner) ahagaze kugirango aboneremo uburyo bwo guhaguruka ngo yinanure.

Ni byiza kugenda ku madarage (escaliers) kuruta uko umuntu yajya akoresha asanseri mu kuzamuka cyangwa kumanuka amagorofa menshi.

Si byiza kuba umuntu yagera mu rugo avuye ku kazi ngo ahite yicara ngo arebe televisiyo ahubwo ngo ashobora no kuyireba ahagaze.

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages