Yabigarutseho ku wa 16 Ukwakira 2023, mu butumwa yatangiye mu Nama Mpuzamahanga yiga ku kurwanya kanseri, IUCC World Cancer Leaders’ Summit. Yabereye mu Mujyi wa Long Beach muri Leta ya California muri Amerika.
UICC [Union for International Cancer Control] ihuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye hagamijwe kugabanya umutwaro wa kanseri kuri sosiyete, guteza imbere ubwuzuzanye no kwimakaza ishyirwaho ry’ingamba zafasha mu guhashya iyi ndwara ku Isi yose.
Iyi nama iba rimwe mu myaka ibiri itegurwa hagamijwe kwinjiza abafata ibyemezo bikomeye ku Isi kwinjira byimbitse mu rugamba rwo guhashya kanseri.
Muri uyu mwaka, yitabiriwe n’abasaga 350 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, za guverinoma, abafata ibyemezo, abayobora ibigo, abayobozi muri sosiyete zikora ubuvugizi ku guhashya kanseri, abo mu bitaro, abakora ubushakashatsi, abahagarariye amashami ya Loni, abakuru b’iubihugu na ba minisitiri b’ubuzima baturutse mu bihugu bigera ku 100.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko kanseri iza ku isonga mu ndwara zihitana abantu benshi ku Isi, aho mu mwaka wa 2020 yahitanye abantu bagera kuri miliyoni 10. Nibura ku Isi yose, umwe mu bantu batandatu bapfa baba bazize kanseri.
Kanseri ziri ku isonga mu kwica benshi ni iy’amabere, iy’ibihaha, igifu, amara n’iya prostate.
OMS yerekana ko buri mwaka, abana 400.000 barwara kanseri, aho iy’inkondo y’umura ari yo yiganje mu bihugu 23.
Nibura mu bahitanwa na kanseri, 1/3 cyabo babiterwa n’ibirimo gukoresha itabi, kunywa inzoga, kudafata imboga n’imbuto bihagije no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
Mu Rwanda, kanseri ziza ku isonga mu Rwanda harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’amara, prostate n’iy’igifu.
Madamu Jeannette yagaragaje ko mu bufatanye bw’inzego zitandukanye, haboneka ibisubizo bikwiye byafasha ibihugu gutsinda urugamba rwo kurwanya kanseri.
Yavuze ko nta muntu n’umwe utazi ubukana bwa kanseri, anerekana impungenge z’uko abagerwaho n’ubuvuzi bakiri bake.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko buri wese afite uburenganzira bwo kubona ubuvuzi kandi bwizewe, asaba ko Isi ikeneye kunoza uburyo abantu bose babona imiti mu gihe cya ngombwa.
Yagize ati “Ni yo mpamvu dukwiye guhangana n’ahari intege nke mu buvuzi bwacu butuma habaho uko gusumbana.’’
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko bibabaje kuba mu bahitanywe na kanseri mu 2020, abagera kuri miliyoni enye bashoboraga kuvurwa bagakira.
Ati “Izo mpfu zari kwirindwa binyuze mu gushyiraho ingamba zo kwirinda kandi zikagera ku migabane yose ndetse no mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.’’
Yagaragaje ko igihe kigeze ngo Isi yose ihaguruke itahirize umugozi umwe mu guhangana na kanseri.
Ati “Dufate uyu mwanya twibaze ni abantu bangahe bagomba gupfa kugira ngo Isi ihuze imbaraga ihangane na kanseri?’’
Yavuze ko urwo rugendo rureba buri wese kandi ‘igihe kiri kwihuta’.
Yasangije amahanga ingamba z’u Rwanda mu guhangana na kanseri
Madamu Jeannette Kagame yifashishije urugero rw’u Rwanda mu kwerekana ko narwo rushobora kuba rwaranyuze mu nzira nk’iz’ibindi bihugu ariko hari intambwe rwateye.
Ati “Kuva twatangira gukingira kanseri y’inkondo y’umura abana b’abakobwa mu 2011, twakomeje gutanga inkingo ku kigero cya 93%. U Rwanda rwizera ko guhabwa ubuvuzi ku bafite kanseri ari uburenganzira bwa buri wese hatitawe ku ho aturuka, igitsina cye, imyaka n’ubushobozi afite.’’
Mu guhangana na kanseri, mu 2012, u Rwanda rwafunguye Ibitaro bya Butaro byita by’umwihariko ku ndwara za kanseri ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga barimo n’abo mu bihugu birukikije.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kanseri muri Gashyantare 2020, u Rwanda rwatangije Ikigo cy’Icyitegererezo mu kurwanya Kanseri mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Iki kigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire buzwi nka Radiotherapy, aho hifashishijwe imashini zabigenewe, zerekeza imirasire (radiations) ahari uburwayi, iyo mirasire ikica uturemangingo twa kanseri.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibibazo byo kutabona ubuvuzi bwizewe bigira ingaruka ku bihugu byose nta kuvangura.
Ati “Ntiducogore mu gushyira imbaraga muri uru rugamba. Dufatanye, dukoreshe imbaraga zacu kugeza igihe kanseri ikiriye. Tuzatsinda uru rugamba rwo guhangana na kanseri. Tugomba gutsinda.’’
Mu guhangana n’ibibazo bishobora guteza kanseri, u Rwanda rwatangije gahunda zitandukanye zirimo TunyweLess” igamije gufasha urubyiruko kugabanya ingano y’inzoga runywa, siporo rusange igamije kurwanya indwara zitandura, korohereza abafite imodoka zikoresha amashanyarazi kudasora mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere n’ibindi.
U Rwanda rukomeje kwiyubaka nk’igicumbi cy’ubuvuzi aho rwashyize imbaraga mu gushyiraho ibikorwaremezo bizarufasha gutanga ubuvuzi mpuzamahanga. Ni rwo rufite icyicaro cya IRCAD Africa, Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!