Abagore bari hagati y’imyaka 16 na 34 bo muri Austrarie bakorewe ubushakashatsi, 60 % muri bo bavuze ko bakururwa cyane n’umugabo ufite ubwanwa kurusha utabufite.
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya “Queensland” bakaba baranagaragaje uretse kuba bwatuma umugabo agira igikundiro imbere y’abagore, ubwanwa burinda kanseri y’uruhu ku kigereranyo cyo kuva kuri 90 kugeza 95% ku bagabo batabwogosha ngo babumareho.
Bavuze kandi ko kutabwogosha cyane ngo bushire ku mubiri bituma uruhu rw’umuntu rugumana umwimerere warwo ndetse ntirusaze imburagihe.
Urubuga topsante dukesha iyi nkuru, ruvuga ko ubwanwa bunafasha mu kurwanya indwara ya asima (asthma) hamwe na “allergies” kuko butuma umwuka mwiza winjira mu mubiri, ariko ntibukundire ibyatera ingaruka mbi ku mubiri kuwinjiramo.
Inzobere mu kuvura uruhu zakoze ubu bushakashatsi zivuga ko abagabo bahora bogosha ubwanwa bakabumaraho baba bayongerera ibyago byo kurwara indwara z’uruhu harimo na kanseri.



















TANGA IGITEKEREZO