Iyo ageze igihe cyo kubyara, umwana aba agomba guhabwa imiti mu gihe cya vuba gishoboka, nibura mbere y’amasaha atandatu akivuka kugira ngo hirindwe ko na we yakwandura.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile, avuga ko umwana uvutse ku mubyeyi ufite virusi ya SIDA ahabwa ibinini bimufasha mu gihe cy’ibyumweru bitandatu akabona gupimwa, byamenyekana ko yanduye agahita atangira guhabwa imiti igabanya ubukana.
Ati ‘‘Mu byumweru bitandatu nibwo dupima bwa mbere abana bavutse ku babyeyi banduye agakoko gatera SIDA. Iyo tumupimye tugasanga yaranduye ahita atangira imiti’’.
Dr. Ikuzo yongeyeho ko muri ibyo byumweru bitandatu iyo umwana apimwe bikagaragara ko atanduye, akomeza gurikiranwa nibura mu gihe cy’imyaka ibiri mu kwizera neza ko atanduye.
Ati ‘‘Noneho iyo tumupimye tugasanga ataranduye, turamukurikirana kugeza agize amezi icyenda. Iyo dusanze na bwo ataranduye turakomeza tukongera tukamupima ku mezi 18, twasanga ataranduye tugakomeza tukamupima ku mezi 24 iyo dusanze ataranduye icyo gihe ahita asezererwa muri porogaramu kuko nta byago byo kwanduzwa n’umubyeyi aba agifite’’.
Asaba ababyeyi batwite ariko bakaba barananduye agakoko gatera SIDA, gukurikiza gahunda za muganga kuko bibagabanyiriza ibyago byo kwanduza abana.
Ati ‘‘Ubutumwa bwa mbere nabagezaho ni uko niba baranduye virusi itera SIDA bagomba gukomeza kunywa imiti nk’ibisanzwe kuko iyo banywa imiti neza bigabanya ibyago ku bana byo kwandura, ikindi bagakomeza kuzajya bipimisha barebesha uko bahagaze mu bijyanye n’ubukana bw’iyo virusi, kugira ngo bamenye uko bahagaze n’uko barinda abana’’.
Birashoboka kandi ko umwana yakwandura mu gihe cyo konka, ni yo mpamvu ababyeyi batwite bazi ko banduye agakoko gatera SIDA baba bagomba kugisha inama muganga, y’uko bagaburira abana babo nyuma yo kubyara, mu kwirinda kubanduza binyuze mu mashereka.
Dr. Ikuzo Basile avuga ko bitavuze ko umwana ahita akurwa ku ibere ahubwo ko umubyeyi aba agomba gukomeza gukurikiza gahunda za muganga, anywa imiti neza akanayiha umwana uko bikwiye.
Ati ‘‘Tubagira inama ko bakomeza kubaha iyo miti neza kandi bakabapimisha ku gihe cyagenwe, (...) ubundi bagakomeza kubakurikirana babaha indyo yuzuye haba iyo bafata kandi bagakomeza kubonsa kuko konsa umwana ntabwo bivuze ko agomba kwandura virusi itera SIDA’’.
‘‘Iyo utakurikije inama za muganga nibwo yakwandura, niba wowe utari kunywa imiti neza, niba umwana utari kumuha imiti nk’uko bayimuhaye yahandurira’’.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko kugeza ubu mu Rwanda abana bavuka ku babyeyi banduye agakoko gatera SIDA, abari munsi ya 2% ari bo baba bafite ibyago byo kwanduzwa n’ababyeyi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!