00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 2 Frw zigiye kwifashishwa mu kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyamata

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 March 2026 saa 02:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangije kumugaragaro imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Nyamata cyari gishaje cyane, imirimo ikazakorwa mu mezi 18, itware miliyari 2 Frw.

Ku wa 6 Werurwe 2026 ni bwo ubuyobozi bw’Akarere bwashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kigo nderabuzima, ni igikorwa cyitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi watanze iyi nkunga.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamata, Mwizerwa Alphonse, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe bari bafite inyubako zishaje cyane kuko inyinshi zubatswe mu 1949.

Ati “Aho twakirira indembe ntabwo hari ahantu heza hari hateye isoni, inyubako dukoreramo nk’ibiro n’aho ni ahantu habi, ahasuzumirwa ababyeyi ni ahantu habi cyane ku buryo byadusabaga kwirwanaho kugira ngo abarwayi batanahandurira indwara.”

Mwizerwa yavuze ko iki kigo nderabuzima kigiye kubakwamo aho basuzumira abarwayi bavurwa bataha, ahashyirwa ibitaro, ahavurirwa amenyo, aho abagore babyarira nk’aho bategerereza, ibyumba bibyarizwamo, ibyumba ababyeyi baruhukiramo n’ibindi.

Uwanziga Henriette utuye mu Murenge wa Nyamata, yavuze ko bishimiye kuvugurura iki kigo nderabuzima kuko ubusanzwe hatangirwaga serivisi zitari nziza.

Yagize ati “Ni ahantu hari hari inzu zishaje ku buryo kujya kuhaka serivisi byari bibi cyane. Hari inzu zishaje, hariyo icyondo cyinshi. Ubu rero twishimiye ko bagiye kuhavugurura turashimira ubuyobozi bwabigizemo uruhare.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko bishimiye ko ikigo nderabuzima cya Nyamata kigiye kubakwa mu buryo bugezweho bujyanye n’icyerekezo cy’Umujyi.

Ati “Kuba rero twari dufite ikigo nderabuzima gikuze, byari imbogamizi yo kujyana n’iterambere, gukora isuku ikanoga ahantu hameze gutyo, gutanga serivisi inoze hameze gutyo byabaga bigoranye ari na yo mpamvu dufatanyije n’izindi nzego zinyuranye twakoze ibishoboka byose dushakisha amikoro yo kukivugurura.’’

Ikigo Nderabuzima cya Nyamata gisanzwe gitanga serivisi ku baturage ibihumbi 96. Buri munsi nibura cyakira abaturage bari hagati ya 400 na 600 bakirwa muri serivisi zitandukanye zirimo abivuza bataha, abagore bisuzumisha inda, abakirwa mu cyumba cy’urubyiruko n’izindi zitandukanye.

Biteganyijwe ko Ikigo Nderabuzima cya Nyamata kizuzura gitwaye miliyari 2 Frw
Meya Mutabazi Richard ashyira ibuye fatizo ahazubakwa Ikigo Nderabuzima cya Nyamata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages