00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 678 Frw zigiye gukoreshwa mu kwagura Ikigo Nderabuzima cya Kagugu

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 March 2026 saa 10:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Umuryango wita ku buzima, Aids HealthCare Foundation (AHF Rwanda) batangije kumugaragaro imirimo yo kuvugurura Ikigo Nderabuzima cya Kagugu cyo mu Karere ka Gasabo, imirimo ikazarangira mu Ukwakira 2026, itwaye arenga miliyoni 678 Frw.

Ku wa 18 Werurwe 2026 n ibwo hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa iki kigo nderabuzima, igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi wa AHF ku rwego rw’Isi, Michael Weinstein, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Oreste Tuganeyezu n’abandi batandukanye.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kagugu, Dogo Trésor, yavuze ko ibikorwa byo kwagura iki kigo nderabuzima bizatuma abakigana barenga ibihumbi 100 bahabwa serivisi zinoze.

Ati “Twakiraga abaturage benshi batugana kubera ko barenga ibihumbi 100 barimo n’abarwaye virusi itera SIDA barenga 3000 rero wasangaga hari ibyumba bike kandi ubona ko dukeneye ibyumba byinshi kugira ngo dutange serivisi nziza.”

Uyu mushinga witezweho guhindura iki kigo nderabuzima ku buryo hazajya hatangirwamo serivisi nyinshi zihurijwe hamwe zirimo gukumira virusi itera SIDA, kuvura no kwita ku barwayi bayo n’zindi z’ubuvuzi rusange bw’ibanze.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku Buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) Dr Rangira Lambert yavuze ko ibikorwa byo kwagura iki kigo nderabuzima byerekana ubufatanye bwiza hagati y’uyu muryango na Guverinoma y’u Rwanda bugamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Ati “Uyu mushinga werekana ibishobora kubaho igihe imiryango mpuzamahanga ikoranye na Leta mu kugera ku ntego zo kubaka ibikorwaremezo bifasha kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose.”

Ibikorwa byo kwagura iki kigo nderabuzima bigeze kuri 38% ndetse biteganyijwe ko imirimo yo kucyubaka bizarangira mu Ukwakira 2026.

Umuyobozi Mukuru Umuryango Mpuzamahanga mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA no kwita ku bayifite, Michael Weinstein, yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo gugashya iyi ndwara.

Ati “U Rwanda rumaze kuba urwa mbere ku Isi mu guhangana na Virusi Itera SIDA ndetse no gufasha abarwayi bayifite kubona serivisi z’ubuvuzi biboroheye. Ni yo mpamvu ibikorwaremezo nk’ibi biba bikwiriye kubakwa kugira ngo serivisi z’ubuvuzi nziza zikomeze kubageraho.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Oreste Tuganeyezu yavuze ko kwagura ikigo nderabuzima bizongera serivisi z’ubuvuzi abakigana bahabwa.

Ati “Uyu mushinga wo kwagura iki kigo nderabuzima uzafasha kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi zitangwamo ndetse binafashe n’abakozi bahakorera.”

Kuva umuryango AHF watangira gukorera mu Rwanda mu 2006 umaze gukora ibikorwa byinshi, aho ufasha ibigo nderabuzima 38 mu turere 11 tugize igihugu ndetse uyu mwaka uzarangira bafasha ibigo 62, byo mu turere 16.

Uyu muryango umaze gufasha abarenga 47.200 bafite Virusi itera SIDA.

AHF ikorera mu bihugu 50 byo muri Afurika Amerika, Asie Pacifique n’u Burayi.

Uko Ikigo Nderabuzima cya Kagugu kizaba kimeze nicyuzura
Ikigo Nderabuzima cya Kagugu kigiye kuvugururwa
Michael Weinstein washinze Umuryango wa AHF wateye inkunga ibikorwa byo kwagura Ikigo Nderabuzima yatemberejwe ibice bikigize
Imirimo yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Kagugu yaratangiye
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kagugu, Dog Tresor yavuze ko kucyagura bizafasha kongera umubare w'abantu bakiraga
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Oreste Tuganeyezu yashimye uruhare rwa AHF Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages