00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE yagejejweho ikibazo cya ‘system’ eshatu zo kwa muganga zitarahuzwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 September 2026 saa 08:44
Yasuwe :

Abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’ibigo Nderabuzima ndetse n’abayobozi b’ibitaro bagejeje ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ikibazo cya system eshatu bakoresha bavura abarwayi zitari zahuzwa bikadindiza serivisi batanga.

Babimugejejeho ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, mu rugendo rw’iminsi ibiri yagiriye mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yasuye bimwe mu bigo Nderabuzima, ibitaro ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu turere twa Nyagatare na Gatsibo areba uburyo bakoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo.

Leta y’u Rwanda yimakaje ikoranabuhanga mu kubika amakuru y’umurwayi aho guhera ku mujyanama w’ubuzima kugera ku bitaro usanga bafite ikoranabuhanga bifashisha mu kubika amakuru y’umurwayi. Ibi byatumye bava ku gukoresha impapuro.

Muri iryo koranabuhanga harimo irikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima mu kuvura ryitwa cEMR (Community Electronic Medical Records), hakaba eBuzima rikoreshwa mu bigo nderabuzima n’irindi ryitwa EMR (Electronic Medical Record) rikoreshwa mu bitaro.

Umujyanama w’ubuzima witwa Uwamahoro Claudine, ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Mimuli, yavuze ko hari amakuru y’ibanze batari batangira kubona cyane cyane iyo bohereje umurwayi ku kigo nderabuzima ngo ahabwe serivisi zisumbuyeho, agasaba ko byanozwa.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mimuli giherereye mu Karere ka Nyagatare, Nsengiyumva Vedaste, yavuze ko izi system uko ari eshatu zikoreshwa mu buvuzi zidakorana mu guhana amakuru bigatuma serivisi zidatangwa neza uko bikwiye.

Ati “Zikoranye byatugabanyiriza urugendo umujyanama w’ubuzima akandika umurwayi, yagera ku Kigo Nderabuzima nkinjira mu ikoranabuhanga nkabibona ko bamwanditse ntongeye kumwandika, ahubwo nkakomereza aho wa wundi wa mbere yagejeje. No ku bitaro iyo tumwohereje nta makuru y’ibanze babona y’ibyo twamuvuye, na ho batangira bundi bushya rero turifuza ko bahuza ayo makuru kugira ngo bitworohere kuvura umuntu tudatangiye bushya.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ngarama, Nzambimana Jean Bosco, yavuze ko iki kibazo kibabangamiye.

Ati “Niba twohereje umurwayi i Kanombe ubundi twakagombye guhita tubona ibisubizo by’ibyakozwe kugira ngo natwe ubutaha tuzajye tubimukorera, twe rero turohereza ariko nta bisubizo by’ibyakozwe tubona, ntabwo biranozwa neza. Birabangamye cyane kuko iyo umurwayi agarutse kwivuza bisaba kumubaza bushya amakuru ajyanye n’uko yavuwe, ariko tubireba mu ikoranabuhanga twahita duheraho.’’

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yavuze ko kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga ry’ubuvuzi byatangiye gushyirwamo imbaraga guhera mu mwaka ushize aho kuri ubu bageze kuri 90%.

Yavuze ko buri cyiciro gifite ikoranabuhanga gikoresha, igisigaye ari uguhuza amakuru yabo ku buryo ariryo 10% bagiye gukoraho.

Ati “Ni ibikorwa bitazafata igihe kirekire kirenze ukwezi ku buryo hose mu gihugu ayo makuru azajya ahanahanwa, umujyanama w’ubuzima amakuru yavuyeyo akayageza ku kigo nderabuzima, uwaho nawe akaba yabibonye byose yanamusubiza umujyanama w’ubuzima nawe akabasha kumenya ayo makuru. Turashaka ko guhanahana amakuru byihuta bitarindiriye gutanga za raporo.’’

Kugeza ubu u Rwanda rufite abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 58, rukagira ibigo Nderabuzima 518 ndetse n’ibitaro birenga 57, biri hirya no hino mu turere byose bikaba byaratangiye kwifashisha ikoranabuhanga mu kubika amakuru y’umurwayi.

Minisitiri Butera yeretswe uko ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu kubika amakuru y’abarwayi
Minisitiri Butera yijeje ko ikibazo cya system eshatu zikoreshwa kwa muganga zitarahuzwa, bizatwara ukwezi kumwe ngo bikemuke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages