Ubu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, bugamije gufasha abanyarwanda no kubaburira ko bakwiye kwigengesera mu gihe berekeje muri Uganda nk’igihugu cyibasiwe na Ebola.
Ni ubutumwa bwatanzwe ku munsi w’umuganda kuri uyu wa 29 Ukwakira 2022 mu bice bitandukanye by’igihugu mu nama ihuza abaturage nyuma gato yo gusoza umuganda w’ukwezi wabereye mu midugudu, bukomeza buvuga imiterere y’iki cyorezo.
Rikomeza rivuga ko Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yamenyesheje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ko hari icyorezo cy’indwara ya Virusi ya Ebola mu Karere ka Mubende n’utundi turere yamaze kugeramo.
Utu turere turimo, Kampala, Kassanda, Kyegegwa, Kagadi, Wakiso na Bunyangabu.
Ubusanzwe Ebola ni indwara iterwa na virusi yandurira mu maraso n’andi matembabuzi, yaba ava mu mubiri w’abantu cyangwa se inyamaswa. Iyi ndwara irandura cyane kandi abasaga 50% by’abayanduye irabahitana.
Minisante iti “Turasaba abanyarwanda kwirinda gukora ku muntu wagaragayeho ibimenyetso bya Ebola, kwirinda gukora mu maraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola no kwirinda gukorakora cyangwa kurya inyamaswa z’ishyamba zirwaye cyangwa se zipfushije.”
Minisante yavuze ko kandi abanyarwanda bakwiye kwirinda ingendo mu bice bitandukanye byamaze kugaragaramo iki cyorezo muri Uganda.
Ati “Kwirinda ingendo zitari ngombwa mu duce twagaragayemo icyo cyorezo no kugira umuco wo gukaraba intoki buri gihe hakoreshejwe amazi meza n’isabune.”
Abaturage kandi basabwe gutanga amakuru ku muntu wese uturutse muri kamwe mu duce twagaragayemo icyorezo cya Ebola.
Ku rundi ruhande, Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko uturere twa Mubende na Kassanda ingendo zibujije mu gihe cy’iminsi 21.
Yatangaje ko kandi bigendanye n’amategeko y’ubwikorezi mpuzamahanga, ikibuga cy’Indege cya Entebbe kitazemerera abashobora kuba barahuye n’abanduye gukora ingendo mbere y’iyo minsi 21.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Minisiteri y’Ubuzima igiye gutanga urutonde rw’abantu bose baba barahuye n’abanduye ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo hatagira usohoka mu gihugu.
Muri Uganda kandi hanashyizweho gahunda yo gupima umuriro kuri buri muntu wese uvuye cyangwa ugiye hanze y’igihugu no ku kibuga cy’Indege cya Entebbe.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, yo ku wa 26 Ukwakira 2022 igaragza ko abantu basaga 115 bamaze kugaragarwaho na Ebola mu gihe 28% bangana na 32 imaze kubahitana na 34 bayikize.
Bimwe mu bimeyetso bya Ebola birimo guhinda umuriro, kurwara umutwe, kubabara mu ngingo z’umubiri, kubabara mu muhogo, guhitwa, kuruka, kubabara cyane mu nda, kugira ibiheri ku mubiri no gutukura amaso no kuva amaraso mu myenge yose y’umubiri Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!