00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISANTE yashyize umucyo ku kibazo cy’abaturage barenga 120 byaketswe ko barogewe mu mutobe

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 26 July 2026 saa 03:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko abaturage 128 bo mu Karere ka Ngoma baherutse kumererwa nabi kubera umutobe banyoye mu bukwe batarozwe, ahubwo ko byatewe no gutegura nabi amafunguro n’ibinyobwa bahawe.

Ku wa 6 Nyakanga 2026, nibwo hamenyekanye amakuru ko hari abaturage 128 bo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma bajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera umutobe banyoye mu bukwe bikekwa ko utari utunganyije neza.

Abantu benshi bagaragaje ko impamvu uwo mutobe wagize ingaruka ku bantu batashye ubwo bukwe ari ukubera ko bari bawuroze bigatuma abo bantu bose bajyanwa kwa muganga.

Mu kiganiro Dr. Nsanzimana yagiranye na Mama Urwagasabo TV, yagarutse ku mpamvu zatumye abo bantu bajyanwa kwa muganga.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko nyuma y’uko ibyo bibaye yahise yerekeza muri aka karere kureba icyatumye abo bantu bose bajyanwa kwa muganga.

Yagaragaje ko ubwo yahageraga akabaza abaturage icyatumye bibaho, bamubwiye ko bakeka ko ari uburozi.

Ibi byatumye batangira gufata ibipimo ndetse no kubaza abateguye ubwo bukwe uburyo bateguye ibinyobwa n’ibiribwa byatanzwe.

Yavuze ko bamubwiye ko ibiryo batanze muri ubu bukwe, babitetse nijoro kandi bari bubitange mu bukwe ku munsi ukurikiyeho mu rwego rwo kwigabanyiriza akazi.

Ati “Ubundi ibiryo ntabwo biba bikwiriye kurenza amasaha abiri utarabitegura kuko uko bikonja hari udukoko dutangira gukuriramo. Utwo dukoko rero akenshi dutera indwara.”

Ku bijyanye n’umutobe, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko bavanze umutobe utetse n’udatetse nabyo byagize uruhare mu gutuma ababwitabiriye ubagiraho ingaruka.

Hashize iminsi Leta isaba abaturage kwitondera ibyo kunywa bitujuje ubuziranenge kuko hari n’aho biri kwica abantu cyangwa se bigatuma bajya mu bitaro.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gusohora agenga itunganywa ry’ibinyobwa gakondo bikozwe mu binyampeke, ibitoki n’imbuto bikorewe mu miryango.

Aya mabwiriza yasohotse ku wa 14 Nyakanga 2026 agena ko gukoresha ibi binyobwa mu birori bigomba gutangirwa uburenganzira na Komite y’ubuzima mu Mudugudu mu rwego rwo gukumira ko bishobora guteza ibibazo ababiriye n’ababinyeyeho.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yashyize umucyo ku kibazo cy’abaturage barenga 120 byaketswe ko barogewe mu mutobe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages