Iyi nyubako yubatswe mu mezi 14, iherereye mu cyanya cyagenewe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, niyo izajya ibikwamo inkingo zose zifashishwa mu gukingira abana.
Ubusanzwe inkingo zikoreshwa mu gukingira abana mu Rwanda zabikwaga mu nzu yakodeshwaga miliyoni 4 Frw ku kwezi, aya mafaranga akaba agiye gukoreshwa mu bindi bikorwa by’ubuzima.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Nyemazi Jean Pierre, yabwiye abitabiriye umuhango wo gutaha iyi nyubako kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2019, ko izafasha mu kubika ibikoresho byo kwa muganga.
Yagize ati “Ubusanzwe aho twabikaga ibikoresho bijyanye na gahunda yo gukingira hahendaga Leta cyane. Twahakodesha amafaranga arenga miliyoni enye ku kwezi; ubwo tubonye ahacu bizoroha kuko ayo mafaranga azajya mu bindi bikorwa. Iyi nzu uburyo yubatse ishobora no kubikwamo ibindi bikoresho byo kwa muganga, imiti, inzitiramubu n’ibindi.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe iby’Inkingo mu bihugu bya Afurika bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Mireille Buanga-Lembwadio, yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikoresha neza inkunga ruhabwa.
Ati “Ubusanzwe iyo tugiye gutanga inkunga tureba icyo izamara mu iterambere ry’Igihugu. Turashimira Leta y’u Rwanda ko ikoresha neza inkunga tuyiha, kuba gahunda twakoranye mbere zarabyaye umusaruro byatumye dutanga n’inkunga yo kubaka iyi nyubako izajya ibika inkingo.’’
GAVI iri mu baterankunga bakomeye ba Minisante. Ni yo yatanze ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 88 Frw bizashyirwa mu nyubako; irimo n’ibyumba bikonjesha bitanu, icyumba kimwe gifite agaciro ka 40.000$.
Umuhuzabikorwa w’Agashami gashinzwe Imikoreshereze y’Inkunga, Dr Biraro Gilbert, yavuze ko “Byose hamwe uteranyije inyubako n’ibikoresho baduhaye bifite agaciro ka miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.”
Buri mwaka, GAVI iha u Rwanda inkingo z’indwara z’abana, zifite agaciro ka miliyoni $12.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no gukingira abana, kuko hashize imyaka isaga 10 abana bakingiye barenga 95%.



















TANGA IGITEKEREZO