Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abarwayi binubira ko hari bamwe mu baganga bakunze guhugira kuri telefone bahamagara abandi bakajya ku mbuga nkoranyambaga aho kwita ku barwayi.
Kuri uyu wa Gatanu, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Ndimubanzi Patrick yari mu gikorwa cyo gukangurira abarwayi kwipimisha indwara zitandura cyateguwe n’ibitaro byitiriwe Umwami Faisal , yavuze ko bidakwiye ko muganga yitaba telefoni ari kumwe n’umurwayi.
Ndimubanzi Patrick yasabye abaganga kujya bita ku barwayi no kubaha umwanya uhagije.
Yagize ati “Muri rusange turagira ngo bajye bafata umwanya uhagije ku barwayi babo ndetse tunabasabe ko badakwiye kuvugira kuri telefone mu gihe bakivugana kugira ngo bashobore gusubiza ibyo baba bari kubabwira, kuko kumva no kwita ku murwayi bifite uruhare rukomeye cyane.”
Ndimubanzi yasabye abarwayi babonye umuganga yanze kubitaho akitaba telefoni, kujya babimenyesha ubuyobozi bw’ibitaro akoraho, cyangwa bakabyandika bakabishyira mu gasanduku k’ibitekerezo.
Umuganga bigaragayeho ko atita ku barwayi uko bikwiye,agirwa inama byananirana agafatirwa imyanzuro irimo no kwirukanwa.


Ibitekerezo 0