Amahugurwa azatangwa ni ajyanye n’icyitwa ‘Micro invasive surgery’, Uburyo bwifashisha ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ububabare igihe umurwayi abagwa, ibyago byo kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa n'ibindi.

Iki kigo kizatangira kwakira abaganga b’Abanyarwanda mu bijyanye no kubaga bazajya boherezwa mu bitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe n’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ni byo byonyine bifite ibikoresho nkenerwa byifashishwa mu kubaga muri ubu buryo buzatangwamo amahugurwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba kuri uyu wa Gatatu, yatangarije KT Press ko hakiri icyuho kinini ugereranyije n’ikoranabuhanga abaganga bo mu Rwanda bakeneye.

Yagize ati “ Nubwo ikoranabuhanga nk’iri rikoreshwa, dukeneye kuziba icyuho. Dukeneye abaganga babaga indwara zitandukanye n’ababikora kinyamwuga ikaba ari yo mpamvu twagiranye ubufatanye na IRCAD.”

Minisitiri Gashumba ntiyasobanuye igihe amahugurwa azatangirira, icyo yavuze ni uko abazahugurwa bazatoranywa nyuma y’ibiganiro bizahuza Minisante n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere, RDB higwa uko uwo mushinga washyirwa mu bikorwa.

Uburyo bwa ‘Micro invasive surgery’ bushobora gukoreshwa mu kubaga indwara zitandukanye zirimo izifata urwungano ngogozi, amatwi, amazuru, umuhogo, ibihaha n’izindi.

Abasahakashatsi bavuga ko ubu buryo bugabanya ububabare, ibyago byo kuva amaraso menshi no kuba umuntu ashobora kwandura izindi ndwara nyuma yo kubagwa ndetse uwabazwe akaba ashobora gukira vuba, ibi bikiyongeraho ko bushobora guhenduka.

Minisitiri Gashumba yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika kigiye gukorana na IRCAD akaba yizeye ko iyi mikoranire izatanga umusaruro mwiza.

Perezida wa IRCAD, Dr Jacques Maresquaux, yavuze ko ubu buvuzi bugiye kuba impamo mu Rwanda.

Ubwo ubu bufatanye bwatangizwaga hagati ya Minisante na IRCAD kuri uyu wa Gatatu
Ubwo ubu bufatanye bwatangizwaga hagati ya Minisante na IRCAD kuri uyu wa Gatatu