00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2023, umugore utwite yapfaga buri minota ibiri

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 16 April 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko ibibazo byibasira abagore batwite n’abagiye kubyara byiyongereye, aho mu 2023 umwe yapfaga buri minota ibiri.

Raporo ya OMS igaragaza ko abagore 260.000 bapfuye mu 2023, bose bazize ibibazo bituruka ku gutwita.

Nubwo iyi mibare iri hejuru, OMS ivuga ko impfu z’ababyeyi zagabanyutseho 40% hagati ya 2000 na 2023 muri rusange, bitewe ahanini no kubona serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze.

Ku rundi ruhande, OMS yatangaje ko kuva mu 2016 gahunda zo kwita ku bagore batwite zagiye zisubira inyuma bitewe n’uko habayeho igabanuka ry’inkunga z’abagiraneza.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati “Nubwo iyi raporo igaragaza icyizere gike, yerekana neza ko gutwita no kubyara bikiri ingingo z’ubuzima ziteye impungenge mu bice byinshi by’Isi kandi nubwo hari ibisubizo bishobora gukumira izo mpfu nyinshi, biracyari ikibazo gikomeye.”

OMS ifite intego yo kugabanya impfu z’ababyeyi batwite, zikava kuri 328 ku bana 100.000 bavutse zariho mu 2000, zikagera ku bagore 70 cyangwa munsi yaho mu 2030.

OMS yagaragaje ko mu 2023, umugore utwite yapfaga buri minota ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages