Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza, yasobanuye ko amafaranga agenewe kwishyura iyo myenda yashyizwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2015/16, yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi gushize.
Yabwiye New Times ati “Kwishyura byatangiye kuva ingengo y’imari ivuguruye yemejwe. Turizera kurangiza kwishyura bitarenze uku kwezi cyangwa se mu kwezi gutaha.”
Ayo mafaranga arimo ayo kwishyura ibitaro bitandukanye, ibigo nderabuzima n’amaguriro y’imiti, kubera gusuzuma no guha imiti abarwayi bivuriza kuri Mutuelle de Santé.
Ubwisungane mu kwivuza bwahuye n’ikibazo cy’amadeni menshi, ababukoresha batangira guhura na serivisi mbi baherwa kwa muganga, kugeza ubwo guverinoma yafashe umwanzuro wo kwimurira ubwo bwisungane mu kigo cya leta gitanga ubwishingizi, RSSB, bwamburwa Minisiteri y’Ubuzima n’Uturere.
Kugeza ubu ikigo cyahawe gucunga ubu bwisungane mu kwivuza cyishyura neza, ariko hari abagifitiwe imyenda batarishyurwa na guverinoma nk’uko byemejwe mbere yo kwimurira ubwisungane mu kwivuza muri RSSB.
Bamwe mu baberewemo iyo myenda bakunze kugaragaza ko gutinda kwishyurwa bibagiraho ingaruka zirimo kubura ubushobozi bwo kugura indi miti ikenewe no kunanirwa kwagura ibikorwa remezo nkemerwa mu gutanga serivisi z’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO