00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mezi 10 abagore icyenda bo muri Nyaruguru bakize indwara yo kujojoba

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 May 2017 saa 08:20
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buratangaza ko kuva muri Nyakanga 2016, abagore 14 barwaye indwara yo kujojoba(fistule) bavuwe ndetse icyenda muri bo bagakira mu gihe abandi batatu basanze uburwayi bwabo bwararengeranye.

Aba barwayi babonetse mu karere hose kuva muri Nyakanga 2016 ubwo hashakishwaga abafite ikibazo cyo kujojoba ngo bahabwe ubufasha, maze hakaboneka abagera kuri 23, ku ikubitiro hakabanza kuvurwa 14.

Ibi byatangajwe n’umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubuzima, Karemera Athanase, ubwo Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima (RBC), cyasuraga tumwe mu turere twakoze igikorwa by’indashyikirwa mu buzima ku wa 16 Gicurasi 2017.

Karemera yavuze ko uretse aba 14 bagiye kuvurwa mu cyiciro cya mbere hari ikindi cyiciro cy’abagore icyenda bagiye kuvurwa.

Yagize ati “Mu cyiciro cya mbere, ababyeyi 14 bari barwaye kujojoba baragiye barabagwa, icyenda barakize, abandi batubwira ko bazabasubiramo muri uku kwa Gatanu. Hari batatu basanze bararengeranye. Ubu hari abandi icyenda bategereje kujya ku bitaro bya Ruhengeri muri uku kwezi.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo aba babyeyi baboneke ari uko akarere kakoze igikorwa cyo kubashakisha mu midugudu batuyemo guhera muri Nyakanga, kandi ko abarwaye iyi ndwara bavurirwa ubuntu.

Umwe mu bagore wamaranye iyi ndwara imyaka isaga irindwi ndetse akaba mu bavuwe bagakira, yavuze ko akiyirwaye atigeraga yumva ashaka kwihagarika.

Yagize ati "Nayirwaye kuva 2009 mbona ubuvuzi mu 2016. Icyo gihe sinigeraga numva nshaka kwihagarika, byarizanaga. Umujyanama w’ubuzima yansanze mu rugo 2016 ansaba kujya ku Munini (ku bitaro by’Akarere ka Nyaruguru) ko hazaza abaganga b’inzobere bakadusuzuma. Nagiye mu Ruhengeri bamaze kumbaga nahise nkira.”

Yakomeje avuga ko akirwaye iyi ndwara umugabo we n’abaturanyi bajyaga bamuha akato, akabaho yigunze yumva ko abantu bari bumuseke kuko yabanukiraga.

Fistule ni indwara iterwa n’uko haba habayeho gukomereka mu gice ndangagitsina cy’umugore mu gihe arimo kubyara. Ibyo bigaragara cyane ku bagore batabyarira kwa muganga kandi baba bakeneye kubagwa, bigatuma habaho inzira idasanzwe ihuza uruhago rw’inkari, inzira y’inkari n’inkondo y’umura cyangwa inkondo y’umura n’urura runiri rusohora umusarani.

Ibi bituma umugore ahora asohora imyanda twakwita ko iba yayobye kuko inyura mu nkondo y’umura igasohokera mu gitsina nta rutangira.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kuva mu 2008, abagore bagera ku 3000 bamaze kuvurwa indwara ya Kujojoba n’itsinda ry’ Abaganga bari mu muryango Mpuzamahanga w’Abagore baharanira iterambere (IOWD).

Karemera Athanase ushinzwe ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko uretse abagore bavuwe indwara yo kujojoba, hari n'abandi bagiye kujya kuyivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages