Ibi bikubiye muri raporo ya OMS izwi nka ‘World Cancer Report ‘yagiye hanze muri uku kwezi.
Iyi raporo ivuga ko ubu busumbane buzaterwa n’impamvu zitandukanye zose zishingira ku busumbane bujyanye n’ikigero runaka abantu bahuraho n’ibintu bishobora kubatera kanseri zitandukanye.
Imwe mu mpamvu izatuma ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byibasirwa na Kanseri kurusha ibikize ni uko bikunze kugira umubare munini w’abandura kanseri zirimo n’iy’inkondo y’umura iterwa na virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina izwi nka human papilloma viruses.
Indi mpamvu ni uko umubare w’abanywa itabi rizwiho gutera kanseri y’ibihaha ugenda urushaho kwiyongera mu bihugu bikennye mu gihe mu bihugu bikize nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugenda ugabanuka.
Ikindi iyi raporo ivuga ko kizatera ubu busumbane ni ikijyanye n’ubushobozi, iyi raporo ivuga ko amikoro make ari mu bihugu bikennye akoreshwa mu kuvura indwara zandura aho gukoreshwa mu kwirinda, gupima no kuvura kanseri.
Zimwe mu nama iyi raporo itanga zazafasha guhangana na Kanseri harimo kongera umubare w’abaganga mu bihugu bikennye ndetse no gukuraho bimwe mu bitera kanseri ariko bishobora kwirindwa.
Umukozi wa OMS mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura Dr André Ilbawi yavuze ko igikenewe ari uko hafatwa ingamba zo kujya abantu bipimisha kanseri hakiri kare.
Ati “Hatitawe ku kigero cy’amafaranga igihugu cyinjiza, kubona kanseri hakiri kare nibwo buryo buboneye mu kuyirwanya. Iyo kanseri igaragaye hakiri kare, ishobora kuvurwa neza nta ngaruka nyinshi zibayeho”.
Llbawi avuga ko kanseri idakwiriye gufatwa nk’igihano cy’urupfu ko ahubwo guverinoma zikwiriye kugira gahunda zo kwita ku barwayi ba kanseri mu buryo bwiza bushoboka.
Imibare ya OMS igaragaza ko buri mwaka umuntu umwe mu bantu batandutu yicwa na kanseri, aho mu 2018 iyi ndwara yahitanye abagera kuri miliyoni 9.6




Ibitekerezo 0