00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda abantu 6000 basangwamo kanseri buri mwaka

Yanditswe na Mutangana Elie
Kuya 2 October 2026 saa 07:38
Yasuwe :

Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri mu Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Jean De Dieu Hategekimana yavuze ko mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku 6000 basuzumwe bagasanganwa kanseri kandi batandatu mu icumi ari abagore, aho abenshi baba bafite kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.

Yabitangaje ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukangurambaga mu kwirinda, kwisuzumisha no kuvura kanseri y’ibere (Pink October).

Imibare y’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima ku Isi, OMS, igaragaza ko abagore hafi ibihumbi 700 bapfa bazize iyi kanseri y’ibere.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Kicukiro aho Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Ambasade ya Nigeria mu Rwanda banatangije ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo kizajya gisuzuma indwara zirimo na kanseri, Labscrol Mediacals.

Ni igikorwa kandi cyahujwe n’itariki ya mbere Ukwakira aho Abanya-Nigeria biziha Umunsi w’Ubwigenge bwa igihugu cyabo cyabonye mu 1961 cyigobotoye ingoyi y’abongereza.

Ku ikubitiro, iki kigo gifite inkomoko mu gihugu cya Nigeria cyazanye laboratwari zabo zigezweho zizajya zikoreshwa mu gusuzuma indwara za kanseri. .

Hategekimana avuga ko kumenya kanseri hakiri kare ari imwe mu ntambwe z’ingenzi zifasha kongera amahirwe yo kuyirwanya no gukurikirana uyirwaye.

Nko kuri kanseri ya ‘prostate’ ifata abagabo, Hategekimana avuga ko mu Rwanda buri mwaka haboneka abagabo 600 bafite iyi kanseri. Avuga ko mu bagabo bane bafite kanseri usanga umwe afite muri bo afite iya ‘prostate’.

"Buri mwaka abantu abagera kuri 600 basanganwa kanseri aho muri aba, batandatu mu 10 baba ari abagore. Mu bagore basanganwa kanseri kandi usanga abenshi baba bafite kanseri y’ibere ndetse n’iy’inkondo y’umura aho usanga abafite izi kanseri ari bane mu bagore 10. Urebye ni benshi cyane, biragaragaza ko izi kanseri ari zo zihitana abagore benshi mu Rwanda. ibi ntitubifate nk’imibare gusa. Muri aba bantu harimo ba mama, ba papa, bashiki bacu ndetse na basaza bacu".

Akomeza avuga ko u Rwanda rukomeje ingamba zo guhashya iyi impfu ziterwa n’iyi ndwara binyuze mu kwegereza serivisi zo gusuzuma abantu ndetse no kubakangurira kwitabira kwisuzumisha.

Mu bihugu byateye imbere aho ibikorwa byo gusuzuma no gusobanukirwa akamaro ko kwisuzumisha byateye imbere, usanga nko mu bagore 10 basanzwemo kanseri umunani muri bo babasha kuvurwa bakayirokoka kubera bo baba bisuzumishije hakiri kare.

Ibrahim Zanna, Uhagarariye inyungu za Nigeria mu Rwanda yagaragaje ko kanseri iri mu ndwara zihangayikishije abantu muri iki gihe bikaba bibi cyane ku mugabane wa Afrika.

Na we agaragaza ko kuba Abanyafurika bagaragarwaho kanseri bitinze biri mu bituma ababasha kuyirokoka baba mbarwa.

Yagize ati “Twese hamwe dukwiye gushyira hamwe tukikuramo imyumvire idahwitse yo kutisuzumisha kanseri. Dukwiye kwikuramo ibintu by’ubwoba n’ipfunwe bituma abenshi batitabira kwisuzumisha".

Zanna yakomeje kuri ibi mu gihe abantu benshi banga kwisuzumisha kanseri bumva ko iyo bimenyekanye ko umuntu ayirwaye abikurizaho kumva ko agiye gupfa.

Ni mu gihe abaganga bagaragaza ko kumenya ko urwaye kanseri ari byo birinda abantu kwicwa na yo.

Umuyobozi Mukuru wa Labscroll Medicals, Dr. Paul Ogbole Peter yatangaje ko muri uku kwezi bafite intego zo gusuzuma abagore 200 kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ndetse na kanseri ya prostate ku bagabo 200 mu Rwanda.

Agaragaza ko nko muri muri uyu mwaka wa 2026 ku Isi yose abagera kuri miliyoni imwe basanzwemo kanseri.

Yagaragaje ko Afurika ikwiye gushora imbaraga nyinshi mu guhashya kanseri aho hasabwa ubufatanye bwa buri muntu wese.

Ati "Izi mpfu zose ziterwa n’ubukangurambaga buke, kutagira gahunda zo gusuzuma ndetse n’ukererwe mu kwitaho uwagaragaweho kanseri. Ikindi ni ukurya ibiribwa bikiriho umuti w’ica udukoko uterwa mu bihingwa, ndetse no kurya ibiryo byaciye mu nganda bituzuje ubuziranenge".

Yagarutse ku mpamvu bazanye Labscroll Medicals mu Rwanda ko ari uko banyuzwe n’uburyo inzego z’ubuzima mu Rwanda zikora ibishoboka mu kuvugurura serivisi z’ubuvuzi.

Iki kigo cyazanye laboratwari zacyo mu Rwanda kizajya gisuzuma kanseri zitandukanye. Kirateganya kuzajya gitanga n’izindi serivisi zirimo no gupima ibimenyetso ndangasano (DNA Test).

Mu Karere ka Kicukiro ni ho hatangijwe ukwezi kwahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y'ibere
Abanyarwanda basubuzwe bamenya uko bahagaze ku ndwara zitandura
Ibrahim Zanna, Uhagarariye inyungu za Nigeria mu Rwanda yagaragaje ko kanseri iri mu ndwara zihangayikishije abantu muri iki gihe
Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya indwara za kanseri mu Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, Jean De Dieu Hategekimana yavuze ko mu Rwanda buri mwaka abantu bagera ku bihumbi bitandatu basangwamo kanseri
Umuyobozi Mukuru wa Labscroll Medicals, Dr. Paul Ogbole Peter yatangaje ko muri uku kwezi bafite intego zo gusuzuma abantu 200 kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages