Mu gihe hakorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara, Minisante yatangaje ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.
Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”
Minisante yatangaje ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.
Bati “Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”
Umwe mu nzobere mu by’ubwirinzi bw’indwara z’ibyorezo (Immunologist) akaba n’Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Munezero Pierre Celestin yabwiye IGIHE ko igikomeye kuri izi ndwara zo mu bwoko bwa Marburg, ari uko igenda mu miyoboro isanzwe inyuramo amaraso zikangiza uwo muyoboro.
Ati “Uwo muyoboro iyo umaze kwangirika ntukomeze gutwara amaraso n’ibiyarimo, bituma umuntu avirirana.”
Munezero kandi yavuze ko Marburg nyuma yo kwangiza imiyoboro y’amaraso (Blood Vessels), inatuma amaraso atavura uko bisanzwe.
Ati “Intungamubiri zituma amaraso avura nazo zirangirika, ku buryo n’iyo habayeho uko kwangirika k’umuyoboro w’amaraso ubusanzwe amaraso yakabaye avura agatuma hasubirana vuba ariko iyo Marburg yagezemo, izo ntungamubiri zituma amaraso avura ziba zabuze ku buryo ahangiritse hadasubirana.”
Yavuze ko iyo ndwara igira ingaruka z’ako kanya ku bindi bice by’umubiri nk’umwijima n’impyiko.
Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.
Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.
Umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, iki cyorezo cyagaragaye muri Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!