Iyi gahunda nshya igamije kongera uburyo bwo kubona serivisi zo kwisuzumisha, yemerera abagore gufata udukoresho two kwipima ku bigo nderabuzima ku giti cyabo, bakifata ibipimo hanyuma bakabijyana mu kigo cy’ubushakashatsi kugira ngo bisuzumwe.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya kanseri muri RBC, Dr. Maniragaba Théoneste, yabwiye The New Times ko udukoresho twifashishwa mu kwipima dutangwa ku buntu.
Ati “Umugore akoresha igipimo agafata ibizami ari mu rugo, hanyuma kikajyanwa mu kigo cy’ubushakashatsi kigapimwa harebwa ingano ya virusi ya HPV ifitanye isano n’inkondo y’umura, ari yo ntandaro nyamukuru ya kanseri y’inkondo y’umura. Iyo ibisubizo bibonetse, umukozi wo mu rwego rw’ubuzima arabimuha kandi uwagaragayeho HPV yoherezwa gukorerwa ibindi bizamini cyangwa gusuzumwa n’abaganga.”
Maniragaba yavuze ko iyi gahunda igenewe abagore bose bafite imyaka 30 kuzamura, nubwo baba bumva bameze neza, kuko kanseri y’inkondo y’umura mu ntangiriro ikunze kutagaragaza ibimenyetso.
Yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu mezi atandatu ashize ariko ko yabanje guhura n’imbogamizi z’ubwitabire buke.
Maniragaba yagaragaje ko ubu buryo bwo kwikorera isuzuma buzafasha mu gukemura imbogamizi abagore bahuraga nazo nk’isoni, kutisanzura cyangwa kubura uburyo bwo kugera kwa Muganga, avuga ko bwizewe nk’ubusanzwe bukorwa kwa muganga.
Ati “Gusuzuma hakiri kare ni ingenzi cyane mu gukumira kanseri y’inkondo y’umura. Iyi gahunda izatanga uburyo bworoshye bwo kwisuzumisha kandi ihe abagore ubushobozi bwo kwita ku buzima bwabo.”
Kugeza ubu amavuriro y’abikorera amaze kwitabira iyi gahunda arimo Legacy Clinic, DMC Carrefour, Good Life, Bien Naitre, Bwiza Medical, MBC Hospital, Polyclinic Medico-Social, na Saint Jean Polyclinique i Nyarugenge.
Imibare y’Ikigo gikusanya kikanabika amakuru kuri kanseri mu Rwanda, Rwanda National Cancer Registry 2022, igaragaza ko abari hagati ya 600 na 800 bandura kanseri y’inkondo y’umura buri mwaka, ndetse hafi 600 bagahitanwa nayo.
U Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze 2027, ni gahunda kandi ijyanye n’intego ziswe 90-70-90 z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/ WHO) zashyizweho mu bihugu byose ku Isi, hagamijwe gukingira 90% by’abakobwa bafite imyaka 13-15 Virusi ya HPV, gupima 70% by’abagore bafite imyaka 29-49 Kanseri y’inkondo y’umura no kwemeza ko 90% by’abagore bafite ibimenyetso by’ibanze bya kanseri bahawe ubuvuzi bukwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!