Ibi Dr. Nsanzimana yabigarutseho ku wa 29 Ugushyingo 2025, ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo muri Nyamagabe mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo.
Dr. Nsanzimana yasobanuye ko kugira isuku bihera ku mubiri, asaba Abanyarwanda kurangwa n’umuco w’isuku nk’uko biri mihigo y’igihugu.
Ati “Isuku iri mu byiciro byinshi, iya mbere ihera ku mubiri ntabwo umuntu akwiye kuva mu rugo adakarabye kuko ntabwo waba uri kubahiriza umuco wacu ugomba gushingira ku isuku. “
Yavuze ko bakwiye kwibanda cyane ku isuku yo mu kanwa kuko iyo idakozwe neza yangiza amenyo bikaba byabaviramo kuyakura kuko kuyavura byananiranye.
Ati “Mujye mwoza amenyo ndabinginze. Ntabwo ukwiye kuva mu rugo utogeje amenyo kuko abo muhura uragenda ubaha imyuka y’ibyo wariye rimwe na rimwe bimaze iminsi mu kanwa.”
Dr. Nsanzimana yabasabye ko mu bushobozi buke uko bwaba bungana kose, mu byo bashyira imbere hakwiye kuzamo kugura uburoso n’umuti w’amenyo kuko bidahenze.
Inzobere mu kwita ku menyo no ku buzima bwo mu kanwa zivuga ko amenyo atagiriwe isuku ashobora gufatwa n’indwara zitandukanye harimo gucukuka, kurwara ishinya n’izindi.
Ubushakashatsi bwa National Oral Health Survey 2021, bwerekanye ko indwara yo kwangirika kw’amenyo (dental caries) iri mu ndwara 10 zikunze kugaragara cyane mu rwego rw’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!