Ibi byagaragarijwe i New York mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, aho ikibazo cy’impfu z’ababyeyi cyangwa abana bakivuka cyibanzweho.
Raporo y’Ikigo cya Afurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (Africa CDC) yagaragaje ko u Rwanda na Tanzania biri mu bihugu byabaye intangarugero mu kuvugurura imikorere y’inzego z’ubuzima.
Iyi raporo igaragaza ko muri Tanzania, impfu z’ababyeyi zagabanyutse cyane, aho umubare w’abapfa mu gihe batwite cyangwa babyara wavuye kuri 556 mu babyeyi 100.000 mu 2016, ugera ku 104 mu 2022, bingana n’igabanyuka rya 80%.
Muri icyo gihe, umubare w’ababyeyi babyarira mu bigo nderabuzima na wo warazamutse, uva kuri 51% mu 2015 ugera kuri 81% mu 2022.
Ibi byagezweho kubera ishoramari ryashyizwe mu bigo bitanga ubufasha bwihutirwa ku babyeyi n’impinja, kongera abakozi muri uru rwego, kunoza uburyo bwo kohereza abarwayi ku mavuriro no gukurikirana impfu z’ababyeyi n’abana.
Ku Rwanda, Africa CDC yagaragaje ko ari urugero rw’igihugu cyashyize imbaraga mu kugeza abarwayi ku mavuriro byihuse, cyubatse urwego rw’ubuzima mu bikorwaremezo na serivisi, bifasha mu kugabanya impfu z’ababyeyi batwite.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda (DHS2025) bugaragaza ko umubare w’abapfa babyara wavuye kuri 210 mu bihumbi 100 mu 2019/2020, ugera ku 149 mu bihumbi 100 mu 2025.
U Rwanda rufite intego yo gukomeza kugabanya umubare w’abapfa babyara, ukazagera kuri 70 cyangwa munsi yaho mu bihumbi 100 mu mwaka wa 2030.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, Afurika iracyafite ikibazo gikomeye cy’impfu z’ababyeyi. Africa CDC igaragaza ko mu 2023 honyine, abagore bagera ku 178.600 bapfuye bazize ibibazo bifitanye isano no gutwita cyangwa kubyara.
Raporo y’iki kigo igaragaza ko ikibazo gikomeye kigira uruhare mu mpfu z’ababyeyi ari ukudahabwa ubufasha bwihuse igihe habaye ibibazo, kubura amaraso ahagije mu bitaro, imiti n’abakozi babihuguriwe.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Afurika yashyize imbere gahunda yiswe “Three Zeros”, igamije kurandura guca burundu kubyarira mu ngo, gukumira impfu z’ababyeyi n’impinja zishobora gukumirwa ndetse no gukingiza abana bose.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kugabanya impfu z’ababyeyi bidashingira gusa ku kubaka ibitaro, ahubwo bisaba ko haboneka amaraso ahagije, imiti y’ibanze, abakozi bafite ubumenyi n’uburyo bwihuse bwo gutabara igihe habaye ikibazo.
Raporo ya Africa CDC yerekana ko hagati ya 2000 na 2023, impfu z’ababyeyi muri Afurika zagabanyutseho 42%, ariko umuvuduko w’iri zamuka ukiri hasi ugereranyije n’intego z’Umuryango w’Abibumbye zo kugera ku mpfu ziri munsi ya 70 mu babyeyi 100.000 bitarenze mu 2030.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!