Kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butandukanye burimo ibinini, agapira, urushinge n’ubundi, bugitangira gukoreshwa hari bamwe mu baturage babigizeho impungenge, bumva ko ubukoresheje bimugiraho ingaruka zitandukanye.
Ibi bigatuma hari abatabyitabira, nubwo inzego z’ubuzima zidahwema kubasobanurira ko iyo hari ukoresheje uburyo bumwe mu bwagenwe bukamugiraho ingaruka, yegera abaganga bakamuhindurira ubundi bujyanye n’umubiri we.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko iyi myumvire yatumye babyara abo badashoboye kurera bituma babura umwanya uhagije wo kwikorera ngo biteze imbere.
Mukamwiza Liliane ufite abana batandatu yagize ati "Natinye kuboneza urubyaro kuko hari abavugaga ko bigira ingaruka zirimo kujya mu mihango idakira, kubyibuha cyane ndetse ngo na gahunda z’urugo ntizigende neza. Mbonye abo twabyaye bitugoye kubahahira, mbyumvikanaho n’umugabo ndaboneza, ibyo bavugaga byose nta na kimwe cyambayeho, nicujije umwanya nataye kuko sinigeze mfatanya n’umugabo gukorera urugo rwacu byatumye duhera mu bukene turimo kurwana no kubuvamo".
Mukeshimana Xaveline nawe ati "Nakomeje gutinya ibijyanye no kuboneza urubyaro, ndinda mbyara abana batanu nabo badahuje ba Se. Kubera ukuntu bari inkurikirane zasiganwagaho imyaka ibiri sinabonaga uko mbakorera, nahoraga nsa nabi kugera mu bandi bintera isoni, naje kuboneza urubyaro nkoresheje ibinini, binaniye njya kwa mMuganga banshyiramo agapira k’imyaka itanu, nkamaranye itatu kandi ntakibazo ndagira, ubu nibwo nagaruye agasura ntangira no kubona umwanya wo kubakorera".
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko hari abaturage bamaze gusobanukirwa ko kubyara abo badashoboye kurera ari ikibazo ku miryango yabo, ariko ngo haracyari n’abagifite imyumvire ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo, akagira inama ababihuriramo n’ibibazo kwegera abaganga.
Yagize ati "Haracyari abaturage bamaze gusobanukirwa ko kubyara abo badashoboye kurera ari ikibazo kibakomerera, ariko na none haracyari abandi bahura n’abitabiriye iyi gahunda bababwira ko byabagizeho ingaruka mbi akaba aribo batega amatwi kurusha abo bitagize icyo bitwara. Abo bigiraho impinduka bagana abaganga bakabafasha, abajyanama b’ubuzima barahari, abo bose babunganira muri iyo gahunda".
Kugeza ubu Akarere ka Ngororero kari ku gipimo cya 52% muri gahunda zo kuboneza urubyaro ku bagore bari mu kigero cyo kubyara bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 49, aho abitabira iyi gahunda bakunze gukoresha uburyo bwo gufata ibinini, kubatera inshinge, agapira ko mu kuboko n’ibindi.
Umubare w’abagabo batangiye kwitabira kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwa burundu, muri aka karere uracyari muto, kuko kugeza ubu habarurwa abasaga 40 gusa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!