Imwe mu mpamvu zituma gihangayikishije ni uko umwana aba ataragira ubwenge bwo gushungura amakuru yabonye ku mbuga nkoranyambaga ngo amenye ukuri, ibituma ashobora kwigana ingeso mbi yabonye kuri izo mbuga nk’ubusinzi, ubusambanyi, kwiyambika mu buryo budahwitse n’ibindi bibi, ibishobora kumugiraho ingaruka zirimo agahinda gakabije kanamutera no kwiyahura.
Yifashishije raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Inzobere mu mitekerereze no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Rulinda Kwizera, yakebuye ababyeyi bareresha abana telefoni ababwira ko ari ukubica mu mutwe, anakomoza ku masaha umwana adakwiye kurenza akoresha telefoni bitewe n’imyaka afite.
Yabigarutseho ku wa 28 Ugushyingo 2025 mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari mu batangaga amahugurwa yahawe ababyeyi bafite abana bato, bahuguriwe kubaha uburere bwiza babarinda imikoreshereze mibi y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga. Aya mahugurwa yateguwe n’Umuryango Hope For Young, utanga ibisubizo mu Rwanda ku mikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga.
Rulinda Kwizera yagaragaje ko uretse kuba umwana yaba ari kuvugana n’abo mu muryango we, ubundi uri munsi y’imyaka ibiri adakwiye guhabwa telefoni.
Ati ‘‘Umwana muto ntumuhe telefoni […] kuva ku mwana w’imyaka ibiri kugeza ku myaka itandatu, isaha imwe ku munsi iba ihagije gukoresha telefoni, ayikoresha nabwo yiga.’’
Iyo raporo ya OMS kandi igaragaza ko umwana w’imyaka itandatu kugeza kuri 12 aba adakwiye gutunga ‘Smartphone’ ye bwite, gusa igihe yakoresha indi nk’iy’umubyeyi we hakagenzurwa ibyo ayikoreraho ku buryo agira ibyo abuzwa kureba ko bitajyanye n’imyaka ye.
Ni mu gihe umwana w’imyaka 13 kugeza kuri 17 aba ashobora gutunga ‘Smartphone’ ye ariko agahabwa amabwiriza y’uko ayikoresha, urugero akabwirwa ko atagomba kuyikoresha mu masaha yo kurya n’ayo kuryama.
Ikindi ni ukumushishikariza gushyira imbaraga mu gukora ibindi akunda bimufitiye umumaro ariko akabikora adafite ‘Smartphone’. Urugero ni nko gukora imyitozo ngororamubiri, gusubiramo amasomo, gusabana n’inshuti ze n’ibindi byiza.
Iyo umwana adahawe ayo mabwiriza y’uko yakoresha telefoni akisanga yarabaswe no kuyikoresha, bimugiraho ingaruka zirimo kubura ibitotsi, kwibasirwa n’agahinda gakabije, kwisanga mu bigare bibi, gusubira inyuma mu ishuri, kuba yasambanywa n’abamushukira ku mbuga nkoranyambaga, n’ibindi bibi.
Umunyamategeko Ruton Ndasheja Sonia, akaba ari na we wagize igitekerezo cyo guhugura ababyeyi nyuma y’uko mu minsi yashize yanahuguye abana, yavuze ko yabikoze nk’umuhamagaro nyuma yo kubona ko ingaruka zigera ku bana kubera imikoreshereze mibi y’imbuga nkoranyambaga, ari ikibazo gihangayikishije Isi yose kandi na we akaba ari umubyeyi.
Ati ‘‘Umwana wanjye wa mbere nabonaga ntari bumuhe telefoni munsi y’imyaka 16, ariko na bwo nkasanga kuyimwima kandi abandi bayifite na byo ni ikibazo. Ntangira aya mahugurwa naravugaga ngo ni iki nakora? Reka nshake inzobere zindi zibivuge, kugira ngo umwana yumve ko atari njye njyenyine ufite ikibazo.’’
Inzobere mu bijyanye n’imikoreshereze y’ikoranabuhanga, Robert Fort Nkusi, yavuze ko nanone bidakwiye ko umwana umuca ku ikoranabuhanga burundu ngo umubuze nko gukoresha telefoni, kuko igihe yazayibonera mu bwihisho ashobora kuyikoresha nabi kurushaho bikamugiraho ingaruka mbi, ashishikariza ababyeyi ko ahubwo bakwiye kuba maso bakerekera abana uko bazikoresha neza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!