00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nouvelle-Zélande yahagurukiye abanywi b’itabi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 December 2021 saa 02:58
Yasuwe :

Nouvelle-Zélande yatangaje ko igiye gushyiraho itegeko ribuza abantu kunywa itabi ku buryo ritazemerera abafite munsi y’imyaka 18 kongera kurigura mu buryo bwemewe n’amategeko.

Minisitiri w’Ubuzima wungirije muri icyo gihugu, Ayesha Verrall, yavuze ko mu 2027 imyaka yo kubuza abantu kunywa itabi izagenda yiyongeraho umwaka umwe buri uko umwaka urangiye mu rwego rwo guca burundu abantu banywa itabi bakiri bato.

Ati “Turashaka ko abantu batazongera kunywa itabi… mu bihe bizaza bizagorana ko abantu bongera kugura itabi kubera ko ukuri guhari ari uko nta myaka yihariye itekanye yo kunywa itabi.”

Yavuze ko Guverinoma ikwiye gushyiraho amategeko yo guhagarika ahacururizwa itabi kandi bakemera ko ibicuruzwa byifitemo ikinyabutabire cya Nicotine iri hasi ari byo bicuruzwa hagamijwe kwirinda ko abantu babatwa n’ibiyobyabwenge.

Itabi rigira ingaruka nyinshi ku mubiri wa muntu zirimo kuba ritera indwara z’umutima, kanseri, diyabete, umuvuduko w’amaraso, indwara zo mu buhumekero, izo mu kanwa n’izindi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rigaragaza ko itabi rihitana abarenga miliyoni umunani buri mwaka, abagera kuri miliyoni zirindwi bicwa n’ingaruka zo kurinywa, miliyoni 1, 2 bicwa n’ingaruka baterwa n’abandi barinywa cyane cyane abarinywera mu ruhame.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abanywi b’itabi bageze kuri 12, 8 %.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ku bufatanye na OMS, byagaragaye ko 3% by’abarwayi ba diyabete baba bayikomora ku kunywa itabi na ho 15, 9% bafite ibibazo by’indwara z’umuvuduko w’amaraso baterwa na ryo.

Imibare igaragaza ko mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene ari ho higanje abanywi b’itabi, habarurwa 80% bangana na miliyari 1, 3.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages