Uyu mupfakazi w’abana batandatu ukomoka mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Mukindo, ni umwarimu mu mashuri abanza, wamenye ko arwaye SIDA mu 2004.
Ntiyatinze kwiyakira ariko nyuma y’igihe gito ubwo yatekerezaga uko yajya kwiga kaminuza, umugabo we yitabye Imana, asigara abarera wenyine.
Uyu mugore watorewe kuba Visi Perezida w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, yabwiye IGIHE ko yahuye n’abamuca intege akimara kumenya ko arwaye.
Ati “Uyu munsi ndabwira abadutoreye kuyobora manda y’imyaka itanu ko nidufatanya nabo tuzagera kuri byinshi kuko ku giti cyanjye nanyuze mu bintu bikomeye, by’urucantege ariko mbitambukamo neza.”
Yajomeje agira ati “Muri 2004 nibwo namenye ko mfite virusi ya SIDA, naringiye gupimisha inda basanga nyifite, banyitayeho mbyara umwana muzima.”
Umugabo we yahise yitaba Imana, undi akomezanya n’ubuzima bugoye bwo kurera abana atariyakira ko anarwaye.
Ati “ Muri 2006 nibwo nabonye abari mu ishyirahamwe ry’abafite virusi ya SIDA baza kundeba, bankuye mu bwigunge, banyigisha gutanga ubuhamya. Mbere narahitaga bakongorerana ariko maze gutanga ubuhamya mu nama bahise banyakira, nanjye ndiyakira n’abana nigisha bakabona ko nsanzwe nta kibazo.”
Yatekereje kujya muri kaminuza acibwa intege
Uyu mubyeyi ymvuga aziga muri kaminuza kuva mu bwana bwe, afata icyemezo cyo kujyayo.
Ati “Ntabwo amashuri mfite ampagije nahoze numva nziga kaminuza kuva cyera, kuba abana banjye bagenda bakura, numva ko ntacyambuza kujya kwiga, meze neza, mfata imiti uko byagenwe, ndi umuntu usanzwe.”
Yiga mu Ishuri rikuru rya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) i Huye aho aziga imyaka itatu kandi yirihirira.
Ati “Ndi mu byishimo ko ndangije umwaka wa mbere, abantu bamwe bancaga intege bati urakuze, byongeye ufite ubwandu ugiye kwikururira urupfu vuba ngo uriga. Nababwiye ko kuba mfata imiti neza bituma ntaho ntaniye n’abantu bandi bityo ngomba gukora nk’uko nabo bakora baramutse bafite icyo bifuza.”
Kuba atsinda neza no kuba atarumvise amabwire byatumye n’abamucaga intege bamugarukira bamubwira ko zari impungege atari ukumwanga.
Komezusenge avuga ko abafite Virusi itera SIDA bafite imbaraga, bazi ubwenge kandi bagomba gukora nk’abandi.
Ati “Uretse kuba ndi umurezi nkora n’ubucuruzi, ndangura inzoga ku ruganda rwa Gisagara rwenga inzoga z’ibitoki zipfundikirwa, ngemura mu mirenge ya Mukindo na Nyanza kandi mbona bigenda.”
Uyu mubyeyi ahamya ko abafata imiti neza bageraho bakibagirwa ko bayirwaye kandi ko ntawe ukwiye guhabwa akato kuko ntawe uba uzi uko byagendekeye uwo muntu ngo ayandure.
N’abafite virusi ya SIDA basabwa kutiha akato kuko iyo bifitemo icyizere bagera ku bintu bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO