00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NUDOR yatangije ubukangurambaga bwa Play The Full Deck bugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 10 December 2025 saa 09:29
Yasuwe :

U Rwanda rwateye indi ntambwe mu gushaka igisubizo ku kibazo cy’urubyiruko rufite ubumuga rutabona amahirwe nk’ay’abandi ku isoko ry’umurimo, aho binyuze mu Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga NUDOR, rwatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Play the Full Deck’, yitezweho gukemura icyo kibazo.

Ni gahunda yateguwe n’umushinga witwa "We Can Work", ishyirwa mu bikorwa na Light For The World ku nkunga ya Mastercard Foundation, ikorera mu bihugu birindwi birimo u Rwanda, Senegal, Ghana, Ethiopia, Kenya, Uganda na Nigeria.

Iyi gahunda ikoresha ishusho y’amakarita yo gukina, nk’ikimenyetso cy’ubumwe, aho buri karita igira agaciro kuko nta ntsinzi yabaho igihe amakarita yose adakinwe.

Urubyiruko rufite ubumuga rugereranwa nk’ikarita y’umutima, kuko usanga kenshi rwimwa akazi bitewe n’imyumvire y’abamwe mu bakoresha bacyumva ko kugira ubumuga bijyana no kubura ubushobozi, imyumvire ipfuye.

‘Play the Full Deck’ ifite intego yo guhindura imyumvire y’uburyo abantu bafata abafite ubumuga, kuko nubwo hari intambwe imaze guterwa, urubyiruko rufite ubumuga rugihura n’imbogamizi nyinshi haba mu mashuri, mu kazi ndetse no mu mibereho ya buri munsi.

Umujyanama ku Mirimo y’Abafite Ubumuga muri NUDOR, Izere Emmanuel, yavuze ko iyi gahunda izahindura byinshi bijyanye n’imyumvire y’abakoresha ku bafite ubumuga, abasaba kutabarebera mu ishusho y’ubumuga bafite.

Ati “Aya makarita agaragaza ko buri wese afite umumaro mu kazi akora, ndetse kuba yaba afite ubumuga bitamubuza kugera ku ntego ze. Ni na yo mpamvu tubwira ibigo bitanga akazi y’uko abantu bafite ubumuga bashoboye ahubwo ari ukureba bwa budasa bwabo budakwiriye gutuma batabona amahirwe angana mu kazi.”

Izere ufite ubumuga bwo kutabona, yagaragaje uburyo kubona akazi ku bafite ubumuga ari ikintu gikomeye, yanatsinda ntagahabwe ahowe ko afite ubumuga. Byamubayeho.

Ati “Nkirangiza kwiga kaminuza, nabonye amahirwe y’akazi kuko nari mfite amanota meza, ariko ubwo bamenyaga ubumuga mfite bwo kutabona, ayo mahirwe yarayoyotse akazi ndakabura, atari uko mbuze ubushobozi, ahubwo nzize imyumvire y’uwagombaga kukampa.”

Alain Numa ukora muri MTN Rwanda, avuga ko kuva batangira gukorana n’abafite ubumuga basanze na bo bifitemo ubushobozi bwihariye, asaba n’ibindi bigo kubaha amahirwe.

Ati “Barashoboye, nshobora kuba na kwiruka n’amaguru yanjye yombi, ariko n’utayafite ashobora gukora yicaye ibyo nagakoze. Buri mwaka muri MTN dufata umuntu ufite ubumuga biciye mu imenyereza duha abasoje amashuri ryiswe (Global Graduates), ndetse kuva twatangira mu 2021, twasanze n’abo bafite ubushobozi bwo gukora akazi neza.”

Ibibazo by’abafite ubumuga ntibigarukira aha gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, aherutse kuvuga ko ibarura ryakozwe basanze abantu bafite ubumuga 34.800 bari hejuru y’imyaka 18 nta ndangamuntu bagira ndetse nta hantu banditse mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda.

Byatewe ahanini n’imyumvire y’abantu bumvagaga ko umwana uvukanye ubumuga nta cyo azamara.

Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga, ibyumvikana ko bakeneye uburyo bushobora kubafasha gukuraho imbogamizi ziterwa n’ubwo bumuga.

Izere ufite ubumuga bwo kutabona, nyuma yo gukina uyu mukino yisanze ari 'Communicator', cyangwa umuntu ufite ubushobozi bwo kuvugira abandi
Ni umukino wiswe 'Play the Full Deck', aho ikarita y'umutima igereranwa nk'ufite ubumuga
U Rwanda rwatangije gahunda igamije guha amahirwe urubyiruko rufite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages