Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza ubwo Umuryango utari uwa leta uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization ku bufatanye na Karere ka Nyagatare, ku nkunga ya AIDS Healthcare Foundation (AHF) Rwanda, bifatanyaga n’abatuye umurenge wa Mimuri mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uba tariki 1 Ukuboza ariko muri aka karere wizihijwe tariki 5 Ukuboza, witabirwa n’abaturage barenga 1,700 batuye mu murenge wa Mimuri n’indi iwegereye.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gatunda, Dr Niyonkuru Ainé Ernest, yagaragaje ko kuri ubu abantu 7,787 aribo banduye virusi itera SIDA mu karere ka Nyagatare, barimo 593 bo mu murenge wa Mimuri.
Yatanze impuruza by’umwihariko muri uwo murenge kuko mu mezi atatu ashize bapimye, abantu 14 bagaragaweho ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA.
Umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyagatare, Matsiko Gonzague, yibukije ko ubukungu bwa mbere igihugu gifite ari abaturage, bityo ko kuba bakwibasirwa n’icyorezo cya SIDA ari igihombo gikomeye.
Ati “Turamutse dufite ubuzima bwiza, gutsinda imihigo byakoroha. Ubukungu bwa mbere igihugu cyacu gifite ni abaturage. Ni nayo mpamvu tutifuza ko ubukungu bwacu buhura n’ikibazo cyo kwandura agakoko gatera SIDA.”
Matsiko yasabye by’umwihariko urubyiruko kwitondera ikintu cyose cyatuma rwandura virusi Itera SIDA dore ko imibare igaragaza ko ruri mu bibasiwe cyane.
Ati “Abibasirwa cyane ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-30. Ni imyaka umuntu aba yumva nta cyamushobora, usanga ahanini abishora mu bikorwa by’uburaya bari muri iyo myaka kandi abantu batuye iki gihugu abenshi ni urubyiruko. Bivuze ko rero ikintu cyose cyabangamira urubyiruko, dukwiriye guhaguruka tukakirwanya.”
Yashishikarije abanduye gukomeza gufata imiti neza kuko bituma barushaho kuramba no kwiteza imbere, bikabarinda no kwanduza abandi.
Dr Edouard Nkubito uhagarariye AHF Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abatuye Nyagatare guhindura imyifatire bashyira imbere ubudahemuka ku bashakanye, kwifata no gukoresha agakingirizo mu gihe ubundi buryo bwanze.
Umukunzi Sandrine ushinzwe ibikorwa by’umuryango Save Generations Organization mu gihugu, yagaragaje ko nta terambere ryagerwaho abaturage barwaye icyorezo nka SIDA.
Yavuze ko ariyo mpamvu biyemeje kwibanda ku nyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kuko iyo abantu bafite amakuru ahagije, bibarinda kugwa mu bishuka byatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Ati “Iterambere rirambye ntabwo ryagerwaho mu gihe ubuzima bwacu buri mu kaga. Ibikorwa byose dukora dushyira imbere ubuzima bw’abanyarwanda kugira ngo igihugu twifuza kubaka kizagerweho binyuze muri rwa rubyiruko.”
Yashimangiye ko kwirinda bitareba abantu bamwe ahubwo ari ubufatanye bwa buri wese dore ko insanganyamatsiko y’uyu munsi yari “Uruhare rwanjye nawe mu kwirinda no kurinda abandi virusi itera SIDA ”
Yavuze ko buri wese abigize ibye, kurandura burundu virusi Itera SIDA bishoboka.
Nsengamungu Léodomir utuye mu murenge Mimuri akaba umwe mu rubyiruko rwahuguwe na Save Generations Organization, yavuze ko amahugurwa yagiye ahabwa ariyo amufasha guhangana n’ibishuko byamushora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Yasabye ko inyigisho nk’izo zigezwa ku rubyiruko rwinshi ku buryo amakuru yose yerekeye ubuzima bw’imyororokere agera ku bayakeneye bose.
Muri iki gikorwa kandi abantu 132 bapimwe ku bushake virusi itera SIDA mu gihe udukingirizo dusaga 6000 twatanzwe ku buntu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!