00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Hari gukorwa igenzura ku micungire mibi ya Mituweli

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 31 January 2015 saa 07:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buri gukora igenzura rigamije kureba ahaba hari ikibazo cy’imicungire mibi y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Sante (MS).
Ni nyuma yuko bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuze ko iyo bagannye amavuriro n’ibigo nderabuzima basabwa kujya kwigurira imiti muri farumasi zo hanze kandi bafite ikarita ya Mituweli.
Bamwe muri abo baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubakemurira iki kibazo kuko babona bitesha agaciro ubu (…)

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buri gukora igenzura rigamije kureba ahaba hari ikibazo cy’imicungire mibi y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Sante (MS).

Ni nyuma yuko bamwe mu baturage bo muri aka karere bavuze ko iyo bagannye amavuriro n’ibigo nderabuzima basabwa kujya kwigurira imiti muri farumasi zo hanze kandi bafite ikarita ya Mituweli.

Basabwa kujya kwigurira imiti muri farumasi zo hanze kandi bafite ikarita ya Mituweli

Bamwe muri abo baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubakemurira iki kibazo kuko babona bitesha agaciro ubu bwisungane.

Umwe ati “Nanjye byambayeho nagiye kuvuza umwana ; watanze mituweli usubiye kongera kugura hanze, urumva ko ari ikibazo. Natwe ni baduhe agaciro baduhe ibyo batwemereye; bahe agaciro mitiweri”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert MUGISHA, atangaza ko bari kureba icyaba cyihishe inyuma y’iki kibazo cy’ibura ry’imiti kivugwa ku mavuriro n’ibigonderabuzima.

Ati” abaturage basabwa kugura imiti hanze, turakurikirana turebe niba koko imiti iba yabuze muri farumasi y’akarere. Naho kuri mituweli naho bigaragara ko hirya no hino habayeho gucunga nabi, icyo natwe turimo gukora ubugenzuzi no kureba ko hari ahaba hari imicungire mibi”.

Si mu karere ka Nyamagabe havugwa ikibazo cyuko abakoresha MS badahabwa imiti yose ku mavuriro bivurizaho, kuko iki kibazo cyagiye kivugwa no mu tundi turere.

Abatuye Nyamagabe basaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha gukurikirana hakiri kare, dore ko bamwe batangiye gukeka ko amafaranga y’ubwisungane batanze yaba yararigishijwe nk’uko byagaragaye mu turere tumwa na tumwe.

Abakoresha ubwishingizi bwa Mituweli bakomeje gusaba inzego zibishinzwe kuvugurura imikorere, hagashyirwa mu bikorwa imvugo yuko ufite ubu bwisungane mu kwivuza atarembera mu rugo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages