Byatangarijwe mu nama nkuru y’umwaka ya Kibogora, isuzumirwamo ibyagezweho muri uwo ikanafatirwamo ingamba z’umwaka ukurikiyeho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) risaba ko umuganga 1 akwiye kwita ku baturage 1000.
Iyi ntego u Buhinde bwayigezeho kuko muri icyo gihugu umuganga yita ku baturage 834. U Rwanda ruri mu bihugu bitaragera kuri iyo ntego kuko imibare yo mu 2024 igaragaza ko umuganga yita ku baturage 8.475.
Umwepiskopi w’itorero Église Méthodiste Libre au Rwanda, Kayinamura Samuel avuga ko muri gahunda yo gufasha u Rwanda kugera ku ntego zo kugira umubare uhagije w’abanyamwuga mu buvuzi, Kaminuza y’Itorero “Kibogora Polytechnic” ifite ishami ry’abaforomo, ababyaza, laboratwari ariko ko bagiye no gutangiza ishuri ry’abaganga.
Ati “Kubera rero iri shuri ry’ubuforomo dufite n’Ibitaro byacu bya Kibogora turifuza ko twatangiza ishuri ryigisha abaganga”.
Bishop Kayinamura avuga ko umushinga wo kubaka iri shuri ry’abaganga bawugeze kure. Ati “Dufite igishushanyo mbonera, dufite ubutaka, dufite abafatanyabikorwa, twatangiye kureba uko twabona amafaranga. Igikorwa tukigeze kure”.
Itorero EMLR risanzwe rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye kuko nko muri Conference ya Kibogora ikorera mu Karere ka Nyamasheke rihafite ibigo by’amashuri 26, birimo amashuri abanza 14 amashuri yisumbuye 11 na kaminuza imwe.
Mu buvuzi rifite Ibitaro byigisha bya Kibogora, Ibigo Nderabuzima bitatu n’amavuriro mato ane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence yashimye ibikorwa by’iterambere iri torero rimaze kugeza ku baturage bo muri iyi Ntara ryatangiriyemo birimo umushinga w’ubworozi bw’amafi n’umushinga w’inyubako nini y’ubucuruzi iri torero riri kubaka mu isantere ya Tyazo.
Ati “Iri torero dufitanye ubufatanye bukomeye haba mu iterambere ry’abaturage muri rusange, guteza imbere ireme ry’uburezi, ireme ry’ubuzima no kurengera abatishoboye”.
Méthodiste Libre, ni itorero ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 1942, rikaba ryubakiye ku ivugabutumwa, amajyambere rusange, uburezi, ubuvuzi, imibereho myiza no kwita ku batishoboye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!