00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Ubujiji bw’ababyeyi bwatumye abana bugarizwa n’umwanda ukabije

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 15 November 2014 saa 07:22
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru busanga imyumvire yo hasi y’Ababyeyi ariyo ituma abana babo bahorana umwanda ukabije.
Mu duce dutandukanye two mu karere ka Nyaruguru hakunze kugaragara abana bafite umwanda ku mubiri no ku myambaro.
Ahitwa Gatunda mu murenge wa Busanze, abana bato baza mu nsisiro bigaragako bamaze igihe batoga.
Umwe muri aba bana uvuga ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, afite amaga ku maguru n’imyate ku birenge; umwenda yambaye usa nk’aho wari umweru (…)

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru busanga imyumvire yo hasi y’Ababyeyi ariyo ituma abana babo bahorana umwanda ukabije.

Mu duce dutandukanye two mu karere ka Nyaruguru hakunze kugaragara abana bafite umwanda ku mubiri no ku myambaro.

Ahitwa Gatunda mu murenge wa Busanze, abana bato baza mu nsisiro bigaragako bamaze igihe batoga.

Umwe muri aba bana uvuga ko yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, afite amaga ku maguru n’imyate ku birenge; umwenda yambaye usa nk’aho wari umweru wahindutse ikijuju.

Mu magambo make iyo umubajije impamvu atagira isuku, asubiza ko umubyeyi we atamuha isabune.

Ati:” Mba nabuze isabune yo gukaraba, papayi sinzi iyo aba yagiye, Mama ntawe mfite yarapfuye”.

Umwe mu babyeyi utuye mu murenge wa Busanze, Veneranda Nyirahumure avuga ko ikibazo cy’umwanda by’umwihariko ku bana, hari ubwo gituruka ku bana bananiranye cyangwa se n’ababyeyi babo bakabigiramo uruhare.

Ati: “ Hari umwana uba yarigize mayibobo, wamubwira uti ahirira inka, kora utya akanga akigira ntibindeba, naho arara hari igihe utahamenya, ubwo se wamuha isabune umukuye he ?”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyaruguru, Angelique Nireberaho, avuga ko nyuma yo kubona ko iki kibazo gihesha akarere isura mbi, bagiye gkora ubukangurambaga bagahindura imyumvire y’ ababyeyi bakita ku isuku y’abana babo.

Ati:” Bitanga isura itari nziza, kugira ngo uzumvishe ababyeyi bagere ku rwego rwo kumva ko umwana abyuka agakaraba akamesa biracyari ikibazo. Ariko hari icyo turimo dukora, turakorana n’intore zo ku rugerero n’izindi nzego zitandukanye twarabihagurukiye kandi ni ibintu bitakorwa umunsi umwe”.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’indwara zakirwa kwa muganga ziterwa n’umwanda, igasaba buri wese kugira isuku atari uko abibwirijwe gusa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages